Perezida Kagame yatangije Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 14
- 15/12/2016
- Hashize 8 years
Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yatangije Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 14, atangaza uko igihugu gihagaze mu nzego zose nk’aho ubukene bwagabanutse ugereranyije n’imyaka ishize ndetse ashimira abanyarwanda bakomeje gukora batizigamye ngo iterambere rigerweho.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ‘nkuko biri mu nshingano zanjye, ndagira ngo mbabwire ko igihugu cyacu gihagaze neza.
u Rwanda ruhagaze neza kuko hari ibipimo bibyerekana, kandi n’ibyo twanyuzemo mu myaka ishize birabigaragaza’.
Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda ruvuye mu myaka 22, cyari igihe cyo kugarura umutekano n’ubumwe bw’igihugu, ‘kumva ko twese turi bene igihugu’
Perezida Kagame yakomeje avuga ko icyiciro cyakurikiwe ‘n’iyindi myaka 10 yo guha imbaraga inzego z’Igihugu. Ibi byashimangiye umutekano, ubutabera, n’icyizere. Ibi nibyo yahereyeho avuga ko ahazaza h’u Rwanda habonwa na buri wese.
Ati “Nibwo bwa mbere mu buzima bw’u Rwanda umuturage yumva afite umugabane mu gihugu cye, aho kumva ko ahigwa. […] Ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko Abanyarwanda barenga 90% bafitiye icyizere polisi n’Ingabo z’u Rwanda kuri 95%.”
Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yatangije Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 14, atangaza uko igihugu gihagaze mu nzego zose nk’aho ubukene bwagabanutse ugereranyije n’imyaka ishize ndetse ashimira abanyarwanda bakomeje gukora batizigamye ngo iterambere rigerweho.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw