Dore bimwe mu bigize ikiganiro Johnston Busingye yagiranye na Jeune Afrique

  • admin
  • 27/12/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye, mu kiganiro na Jeune Afrique yavuze ko bigaragara ko u Bufaransa bufite inyungu mu guhora bushinja u Rwanda.

Ibyemezo bitemeranyijweho by’ubutabera mpuzamahanga, kwanga kohereza mu Rwanda abakekwaho jenoside ku bihugu byinshi by’Afurika n’u Burayi, umubano mubi n’u Bufaransa ni byo Busingye yagarutseho mu kiganiro na Jeune Afrique.

Ku wa 16 Ukwakira uyu mwaka Ishami rya Ibuka mu Bufaransa ryasohoye itangazo risaba Umunyamabanga uhoraho muri ONU M. Antonio Guterres gukuraho umucamanza Theodor Meron mu gukurikirana dosiye y’u Rwanda.

Uyu mucamanza ashinjwa gufata ibyemezo bibera abahoze ari abayobozi muri guverinoma yateguye jenoside.

Ibi byaje bikurikira irekurwa rya Ferdinand Nahimana ufatwa nk’uwahanze “Hutu Power” atarangije igihano.

Umucamanza Theodor Meron uyoboye icyasimbuye Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda nyuma yo gufunga imirimo yarwo ashinjwa kubogama.

Kuki munenga icyemezo cy’umucamanza Meron cyo kurekura mbere yo kurangiza igihano Umunyamateka Ferdinand Nahimana na Padiri Emmanuel Rukundo?

Amategeko ateganya ko gufungura umuntu atarangije igihano bigendera ku bipimo bibiri by’ingenzi. Icya mbere gishingira ku buremere bw’icyaha cyakozwe, icya kabiri ni uburyo uwahamwe n’icyaha yicuza n’uburyo yitwaye muri gereza.

Icyiyongeraho n’ubwo amategeko atabiteganya, mbere yo gufata ibyo byemezo byari kuba byiza iyo habanza kumenyekana icyo u Rwanda rubitekerezaho.

Hari abandi Banyarwanda bahamijwe icyaha na TPIR bajuriye bakagabanyirizwa ibihano cyangwa se bakarekurwa mbere yo kubirangiza. Ibyo byemezo byose ni igikorwa cy’umuntu umwe: umucamanza Theodor Meron.

Ku cyemezo cya mbere ndetse yewe n’icya kabiri bitumvikanyweho umuntu ashobora kuvuga ko yibeshye. Ariko iyo bigeze mu nshuro icumi umuntu atangira kwibaza uruhande rw’uyu mucamanza kuri jenoside yakorewe Abatutsi.

Jeune Afrique: Ibuka na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG) basabye ONU ko Meron avanwa ku mirimo ye cyangwa se ko ibyemezo byo kurekura abahamwe n’ibyaha ibihano bitarangiye bisubirwaho. Ni uruhe ruhande rwa guverinoma kuri iyi ngingo?

Busingye: u Rwanda ntacyo rupfa na Meron. We ni uko? Simbizi, ni we wagisubiza. Ariko ibyo ibyo tubona bituma twibaza icyibimutera. Amakenga tumugirira aturuka ku bwiganze bw’ibyemezo bikemangwa afata. Ni gute warekura abantu bangana kuriya batarangije ibihano bahamijwe icyaha gihatse ibindi byaha kandi batarigeze bitandukanya n’ingengabitekerezo yabo yo hambere?

N’ubundi ariko nk’uko tubifitiye amakuru, si u Rwanda rwonyine ibyo byemezo bigiraho ikibazo: ibi byabayeho ku madosiye amwe n’amwe mu cyahoze ari Yougoslavie. Ni ahe gusuzuma ibyo anengwa wenda agahagarika kurekura abantu batarangije ibihano mu buryo buhubukiwe, cyangwa se agakorana n’abandi bacamanza baba bashobora gufata ibyo byemezo

Dosiye ya Paris ku ihanurwa ry’indege ku ya 6 Mata 1994 yangirije umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kuva mu mwaka wa 2004. Kuki kongera gufungura iyo dosiye yari yarafunzwe guhera muri Mutarama 2016 byazamuye umwuka mubi ku ruhande rw’u Rwanda?

Ikibazo dufite ntaho gihuriye no kongera gufungura iriya dosiye, harimo n’ubuhamya bwabonetse ku munota wa nyuma bw’urwanya Leta, Kayumba Nyamwasa. Ikibazo ni uko hari ukuboko kutagaragara gushobora kuba gufite inyungu mu kutarangira kw’iyo dosiye, hagamijwe guhoza ibirego bidafite ishingiro kuri FPR. Ubwo umucamanza Poux na Trévidic bafataga iyi dosiye yahoze mu maboko ya Bruguière, twabemereye kuza gukusanya amakuru mu Rwanda mu bwisanzure bwose mu rwego rwo kumva neza ibyo bashakaga.

Mbere yaho, abasirikari 7 bakuru bashinjwaga na Bruguière bari bumviswe n’abo bacamanza mu Burundi, banabaha ibisobanuro byose byari bikenewe.

Mu bigaragara, biri mu nyungu z’u Bufaransa guhora baturega, no gusibanganya uruhare rwabo mu Rwanda hagati y’umwaka wa 1990-1994. Iyi dosiye yamye ikoreshwa mu nyungu za politiki. Ariko abakwiye kujya mu gakarito k’abaregwa si abasirikari bacu: Ni Abafaransa.

Busingye yagaragaje ko hatanzwe mandats d’arrets zisaga 500 ku isi yose zisaba gufata abakekwaho kugira uruhare muri jenoside, ngo ariko mu bihugu bya Afurika ntibaziha agaciro kubera impamvu zitandukanye batanga.

Ku mugabane w’i Burayi, u Bufaransa bwo bwavuze ko budashobora kohereza mu Rwanda cyangwa ngo buburanishe abakekwaho jenoside kuko ubwo yabaga nta tegeko ryahanaga jenoside ryabarizwaga mu mategeko ahana y’u Rwanda, n’ubwo haciwe imanza zimeze kimwe n’izi nk’iza Klaus Barbie cyangwa Maurice Papon, ndetse n’umunyarwanda Pascal Simbikangwa wahamwe n’ibyaha bya jenoside vuba aha mu Bufaransa.

Muri iki kiganiro kandi Johnston Busingye yavuze ko u Rwanda rwifuza kubika inyandiko z’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ngo ariko ONU ntibyemera.

Busingye yagize ati “batwumvisha ko mu Rwanda dushobora gukoresha nabi izo nyandiko, cyangwa se hakabaho guhungabanya abatangabuhamya bagizwe ibanga mu gihe cy’imanza…”

Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye
Yanditswe na MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/12/2016
  • Hashize 8 years