Ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda, ikimenyetso kigaragaza imiyoborere myiza-Impuguke
- 20/08/2020
- Hashize 4 years
Impuguke mu by’amategeko mpuzamahanga zisanga ibikorwa by’ubutabazi bigenerwa impunzi zirenga ibihumbi 149 zicumbikiwe mu Rwanda ndetse n’abahura n’ibiza bitandukanye, ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza ishyize imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ni mu gihe tariki 19 Kanama isi izirikana akamaro k’ibikorwa by’ubutabazi.
COVID 19 ni icyorezo cyateye kidateguje. Muri gahunda zo kukirwanya harimo ingamba ya ’lockdown’ Guma mu rugo. Ubwo iyi gahunda yafatwaga, Guverinoma y’u Rwanda yatanze ubutabazi bwihuse ku baturage cyane cyane abatishoboye bahabwa akawunga, ibishyimbo, umuceri n’ibindi babasha guteka bararya iminsi iricuma.
Ku mpuguke mu by’amategeko mpuzamahanga akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, Dr Alphonse Mulefu ngo ibi byose byakozwe ni ikimenyetso cy’imiyoborere yita ku baturage kuko ngo kubikorera umuturage ari uburenganzira bushingiye ku bushobozi buhari.
Ati ’’Yego ni uburenganzira ariko ni uburenganzira bujyanye n’ubushobozi ntawe utanga icyo adafite usibye yuko hari n’ushobora kugira icyo agira ntagihe undi.’’
Bamwe mu baturage babonye (impitagihe) ubu butabazi bwatanzwe na Leta y’u Rwanda muri ibi bihe bya COVID19 bagaragazaga ko bishimye ndetse cyane.
Tariki 19 Kanama, Isi muri rusange yayihariye kuzirikana bene ibi bikorwa by’ubutabazi. Nyamara kuri iyi nshuro uhuriranye n’icyorezo cya covid19 cyugarije Isi. Ese usanze uru rwego rw’ubutabazi mu Rwanda ruhagaze rute?
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutazi Olivier Kayumba yagize ati ’’Dutabara abantu bahuye n’ibiza by’imvura, ibyo kuba bari mu manegeka, abahuye n’izuba ntibabone umusaruro w’ibiribwa abo tubafasha kubona ibiribwa, dutanga ibikoresho by’ibanze ku bahuye n’ibiza, tubafasha kubaka, tukabaha isakaro, ibyo byose n’ibyo tubara nk’ubutabazi ku bahuye n’ibiza.’’
Ubu butabazi ni ubugenerwa abari mu gihugu imbere, ku baje mu gihugu nk’impunzi n’abimukira ngo u Rwanda na bo rubagenera ubutabazi.
Kayumba yunzemo ati “Ubutabazi bwa mbere uha impunzi ni ukumwakira, ukamuha aho kuba, ukamuhumuriza yamara gutekana ukareba ibikurikiraho kurya, kwivuza nk’impunzi zo mu mujyi ziri muri mituel de sante, bahabwa amashuri, bariga mu mashuri ya Leta, na bo ni abantu ntabwo aruko bakunze ubuhunzi ibiri hano turabisangira, ni muri urwo rwego leta ifasha impunzi, urabona n’abangaba bavuye muri Libya hari ubufasha bwinshi Leta itanga.’’
Kugeza ubu abanyarwanda bahuye n’ibiza by’imvura idasanzwe cyane cyane mu majyaruguru ngo bahawe ubutabazi bwihuse ku buryo benshi basubiye mu buzima busanzwe, kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 149 benshi muri bo ni Abarundi n’abakongomani n’aho abo mu bindi bihugu ni 1% by’aba bose.
MUHABURA.RW Amakuru nyayo