Icya mbere ntumva ni ukuntu twategereza abandi bantu kuza kudukemurira ibibazo byacu-Perezida Paul Kagame

  • admin
  • 15/01/2017
  • Hashize 8 years

Perezida Paul Kagame yavuze ko umwaka usize wa 2016 wabaye umwaka waranzwe n’ibikorwa bike by’abantu bavuga u Rwanda mu buryo bubi, ndetse ibyatumye bigenda gutyo muri uwo mwaka, muri 2017 bizakomera kurushaho.

Yabigarutseho mu gikorwa cyo gusengera igihugu cyabaye kuri iki Cyumweru, ’National Prayer Breakfast cyahuje abayobozi basaga 700 baturutse mu gihugu hose, harimo n’abashyitsi baturutse mu Budage, RDC, Repubulika ya Congo, u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzania.

Ni igikorwa ngarukamwaka kigamije gushima Imana ku byo yakoze mu 2016, gusengera umwaka mushya no kumva icyo ijambo ry’Imana rivuga ku miyoborere myiza.

Perezida Kagame yagize ati “Hari umusore hano watubwiye ibyabaye mu mwaka wa 2016, ni byiza, ni ibyo gushimira, habaye byinshi byiza ku gihugu, habaye n’urusaku ruke ku gihugu. Muzi ko nta mwaka wigeze uhita tudafite abadusakuriza ndetse bagabanya umuvuduko tugenderaho ari yo ntego ariko umwaka ushize byabaye bikeya na byo turashimima Imana, kandi ndabivuga nizera ko muri uyu mwaka twatangiye wa 2017 ibyadushoboje ibya 2016 ndizera ko biziyongera muri uyu mwaka.”

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukoresha ubushobozi bwose bifitemo bakiteza imbere, ntibazigere bategereza ko hari umuntu uzaza kubakemurira ibibazo.

Ati “Ibyo Imana idukoresha biri mu bushobozi tuba dufite yaduhaye. Ntabwo yaba yaraduhaye ubushobozi ngo ibibazo twakabaye dukemura, abandi bafite ubushobozi nk’ubwacu abe ari bo baza kudukemurira ibibazo dufite. None se ubushobozi dufite twe tuzabukoresha iki?”

Icya mbere ntumva ni ukuntu twategereza abandi bantu kuza kudukemurira ibibazo byacu. Cyangwa se muri uko kudufasha hari byinshi ntirirwa nsubiramo, bagucunaguza, bagukubita iminyafu ariko ikibazo si aho kiri, ikibazo kinini kiri muri twe tubyemera kandi dufite bwa bushobozi Imana yaduhaye.”

Hari byinshi u Rwanda rushima Imana kubera 2016

Lambert Bariho wavuze bimwe mu bishimwa Imana yakoreyeb u Rwanda n’Abanyarwanda mu 2016, yagaragaje ko ibikorwa Imana yagejeje ku gihugu biri mu nzego zitandukanye, harimo nk’ibikorwaremezo, ubukungu, imibereho myiza n’ibindi.

Yagize ati “Nk’igihugu kidakora ku nyanja, u Rwanda rwashyizeho ibikorwa remezo bikurura amahanga mu kurusura, no kurukoreramo inama zitandukanye.”

Ibyo ngo byatumye u Rwanda rwakira inama ya 27 ya AU yanasabiwemo Perezida Kagame kuyobora amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kwakira World Economic Forum, Imikino ya CHAN, Inama yiga ku masezerano ya Montreal n’izindi.

Mu bikorwa remezo yavuze ko hatashywe Kigali Convention Centre ikomeje gutangaza amahanga kubera uburyo yubatse, Hoteli z’inyenyeri eshanu nka Marriot, Ubumwe Hotel na Radisson Blu, amasezerano y’ikibuga cy’indege Mpuzamhanga zya Bugesera, Umushinga wa Kivu watt n’ibindi.

Mu bukungu harimo izamuka ryiza ry’ubukungu, Volkswagen isinya amasezerano yo kuhateranyiriza imodoka, RwandAir yunguka indege eshatu nini n’ibindi.

Ati “Turashima Imana kandi mu byo Abanyarwanda bagezeho, mu byamenyekanye n’ibitaramenyekanye.”

Yanditswe na Ubwanditsi /Muhabura.rw

  • admin
  • 15/01/2017
  • Hashize 8 years