Nyuma yo kuza bagasubirayo batageze mu Rwanda, Padiri Nahimana na bagenzi be batangaje itariki bazagerera I Kigali
- 21/01/2017
- Hashize 8 years
Padiri Nahima Thomas n’abo bafatanije kuyobora Ishyaka Ishema batangaje itariki bazaba bageze mu Rwanda ndetse banashimira Perezida Kagame wabashije kubemerera kuza mu gihugu, ibi kandi bije nyuma y’aho uyu Padiri Nahimana Thomas na bagenzi be bafatanije kuyobora Ishyaka Ishema batangarije Abanyarwanda ko bagera I Kigali mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2016 birakangira batahageze kubw’impamvu zitavuzweho rumwe.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iri shyaka rivuga ko kuri uyu wa mbere tariki 23 Mutarama 2017, aribwo bamwe mu bayobozi b’iri Shyka bayobowe na Padiri
Nahimana Thomas ubahagarariye bazagera I Kanombe ku isaha ya saa moya n’iminota zagera I Kanombe ku isaha ya saa moya n’iminota makumyabiri (19h20)
Iri tangazo rigira riti “Umuyobozi mukuru w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2017, Padiri Nahimana Thomas n’ikipe ye imuherekeje bzasesekara mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017 baturutse I Paris mu Bufaransa, Bazagera I Kanombe ku mugoroba saa 19h20 n’indege ya KLM nimero KL537″
Nahimana Thomas yabwiye Ikinyamakuru MUHABURA.rw ko kuri iyi nshuro bakwizeza Abanyarwanda ko bazagera mu Rwanda nta nkomyi cyane ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ariwe wabahaye ikaze ndetse akanagaragaza ko atumva impamvu yatumye batabasha kwemererwa kuza na mbere hose.
Ati “Nyuma y’uko twangiwe kugera I Kigali ku itariki ya 30 Ukuboza 20126 nasubiye kuri Ambasade y’u Rwanda I Paris hanyuma tugirana ibiganiro ndetse mbagezaho gahunda mfite zose bumva nta kibazo hanyuma banampa uburenganzira”
Padiri Nahimana yakomeje abwira iki kinyamakuru ko bashimye uburyo Perezida Kagame yabemereye kuza mu gihugu ndetse akanakebura ababaye intandaro yo kuba Thomas na bagenzi be batagera mu Rwanda umwaka ushize.
Biteganijwe ko Padiri Nahimana Thomas n’abo bafatanije kuyobora bazagera mu Rwanda bakagirana ikiganiro n’abanyamakuru ndetse muri iki kiganiro akaba aribwo uyu Nahimana Thomas azasubiza bimwe mu bibazo yagiye abazwa ndetse akaba azanageza ku banyarwanda bimwe mu byo we n’shyaka ahagarariye babazaniye.
Yandistwe na Chief Editor/MUHABURA.rw