Abarwanyi ba M23 bakubiswe inshuro bahungira mu Rwanda
- 30/01/2017
- Hashize 8 years
Abarwanyi bagera kuri 30 bo mu mutwe wa M23 ukorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bari mu Rwanda guhera kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2017 mu buhungiro.
Ni nyuma y’imirwano itoroshye yari yahuje izi nyeshyamba n’igisirikare cya Kongo muri iki cyumweru gishize, aho bamwe mu basirikare ba Kongo bahasize ubuzima abandi bakaburirwa irengero kugeza ku munsi w’ejo ariko nyuma n’uyu mutwe ukaza gukubitwa inshuro ugahungira mu Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, ivuga ko aba barwanyi batitwaje intwaro, binjiriye ku mupaka w’u Rwanda na Kongo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Bugeshi.
Aba barwanyi bo bavuga ko bahunze ibitero bagabweho n’igabo za Kongo, FARDC.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko aba barwanyi bazanywe n’abanyamuryango b’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix Rouge, wanatanze ubutabazi bw’ibanze ku bari babukeneye muri abo barwanyi.
Ubusanzwe Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ishinja izi ngabo kuyivogera no gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi zinjiriye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, gusa leta ya Uganda yo ikabihakana yivuye inyuma.
Aba barwanyi baje mu Rwanda mu gihe mu cyumweru gishize bakozanyijeho n’ingabo za Kongo FARDC mu mirwano yakomerekeyemo abasirikare ba kongo bagera kuri 5 bo ku ipeti rya Ofisiye n’abandi bari mu ndege 2 za kajugujugu z’igisirikare cya Kongo zakoze impanuka.
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw