Kagame yifatanyije na Kaminuza ya Oklahoma kwizihiza imyaka 10 y’umubano wayo n’u Rwanda
- 11/02/2017
- Hashize 8 years
Abanyarwanda bize muri Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biyemeje kujya bafasha umunyeshuri umwe w’Umunyarwanda witwaye neza kurusha abandi mu bizamini bya leta na we akabasha kwiga aho bize.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabemereye ko we na Madamu Jeannette Kagame na bo bazatanga inkunga yabo muri iki kigega.
Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2017 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 ishize u Rwanda rutangiye umubano n’iyi kaminuza ya Oklahoma Christian University.
Kabanda Aline warangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ubucuruzi ari na we wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko batangije ihuriro ry’abize muri iyi kaminuza ndetse banashyiraho ikigega kigamije gukusanya inkunga yo guha amahirwe umunyeshuri watsinze neza ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye na we akiga muri iyi kaminuza bizemo.
Yagize ati “Ubwo twizihiza umunsi mukuru uyu munsi turasubiza inyuma amaso ngo turebe ubumenyi twungutse. Ubu dufasha igihugu gutera imbere. Turi mu bucuruzi, mu ikoranabuhanga, mu ngabo z’igihugu, mu itangazamakuru, mu burezi n’ahandi.”
Ngo kubera ingufu igihugu cyabatanzeho ntabwo bashobora kuzipfobya, aho Kabanda agira ati “Twashinze umuryango natwe ngo twiture igihugu cyacu aho igikorwa cya mbere kizaba guha buruse umunyeshuri wa mbere mwiza w’Umunyarwanda akagira amahirwe nk’ayo twagize.”
Akomeza avuga ko uzabona aya mahirwe ashobora kuziga muri Oklahoma Christian University cyangwa ahandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo bakazabifashwamo na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda hamwe n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza.
Kabanda avuga ko bahize gukusanya ubwabo amadolari ya Amerika 50000 kugira ngo iyi gahunda biyemeje izakunde neza.
Aha Perezida Kagame yahise abemerera ko na we na Madamu Jeannette Kagame bazatera inkunda ikigega cyabo kuko ngo nabo ari abanyeshuri b’iyi kaminuza dore ko bafite impamyabumenyi z’icyubahiro bahawe na Oklahoma Christian University.
Perezida Kagame yagize ati “Jeannette nanjye twageze muri iyi kaminuza nubwo ari iminsi mike kandi tubarwa nk’abize muri OCU. Natwe twiyemeje gutanga inkunga yacu muri iyo gahunda yanyu. Mukomereze aho kandi mukomeze kubakira kuri izi ngufu.”
Kugeza uyu munsi Abanyarwanda 341 bize muri Kaminuza ya Oklahoma aho 157 bakuriye amasomo yabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku cyicaro cy’iri shuri, naho 184 biga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bucuruzi mu ishami ry’iyi kaminuza i Kigali.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabemereye ko we na Madamu Jeannette Kagame na bo bazatanga inkunga yabo muri iki kigega.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw