Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bakwiye kujya bishimira ibyiza bagezeho
- 26/02/2017
- Hashize 8 years
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bakwiye kujya bishimira ibyiza bagezeho ariko bagafata n’umwanya wo kwinenga ku byo batakoze kandi bari babifitiye ubushobozi.
Nyuma yo gukora umuganda rusange n’abaturage, Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu yatangije ku mugaragaro umwiherero wa 14 w’abayobozi, uzamara iminsi itanu mu kigo cya gisirikare i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, ahatangira ubutumwa bukomeye ku bahomya leta.
Abayobozi bazakorera mu matsinda basuzume ibimaze kugerwaho mu ngeri zitandukanye z’icyerekezo 2020, gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 no gutegura icyerekezo 2050.
Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi ko hari ibishobora gukorwa ariko bidakorwa kubera imikorere mibi, bigakomeza kudindiza inzira y’iterambere ry’igihugu. Kubw’ibyo yatunze urutoki ku masezerano amwe n’amwe asinywa agahendesha leta cyangwa ikayahomberamo nyamara bidatewe n’ubushobozi buke bw’ababikora ahubwo ari ugushaka inyungu zabo bwite, bakirengagiza inyungu rusange z’Abanyarwanda.
Yagize ati “Ntabwo ari ukubura ubushobozi ahubwo ni imikorere mibi ntashobora gusobanura. Usanga bamwe mu bayagizemo uruhare hari inyungu babibonamo ariko twe dusigaye tukabihomberamo.”
Yongeyeho ko leta itazakomeza kwihanganira abo bacunga nabi ibya leta bakayihombya mu buryo butandukanye.
Ati “Ntabwo dushobora gukomeza kwihanganira ko igihugu gifite ubushobozi nk’ubwacu gihomba gutya.”
Yakomoje kandi ku bayobozi badakora ibyo bashinzwe, babibazwa bagasaba imbabazi, bakavuga ko babyibagiwe bagiye kubikora, abibutsa ko bagomba kugira imyumvire yo guhuza intego n’ibikorwa byabo, bakajya bazirikana ko hari ibyo bagomba gukora bitandukanye n’ibyo abandi b’ahandi bakora, kuko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo ari umwihariko no kuyavamo bikaba bisaba gukora ibyihariye.
Yagize ati “Ntabwo dushaka kugendera ku muvuduko nk’uw’abandi, ahubwo turashaka kugendera k’uwo amateka yacu adusaba. Hari ibitureba tudakwiye kuvuga ngo n’abandi bakora gutya, dufite umwihariko.”
Abayobozi bakuru bari mu mwiherero bahawe ubutumwa bwo ko bakwiye gukora ibyo Abanyarwanda babategerejeho.
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bakwiye kujya bishimira ibyiza bagezeho ariko bagafata n’umwanya wo kwinenga ku byo batakoze kandi bari babifitiye ubushobozi.
Yanditswe na Muhabura.rw