Musanze: Ntibifuza ubwisanzure n’ubwigenge bw’itangazamakuru Ribangamira abandi

  • admin
  • 24/03/2017
  • Hashize 7 years

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze burasaba abanyamakuru kunoza akazi kabo, bakagirana imikorere igamije guhugura abaturage no kubaka igihugu, aho kurangwa n’imikorere itari iya kinyamwunga nkuko ngo bwabibonye kuri bamwe.

Itangazamakuru ni ubutegetsi bwa kane bugomba gufatanya na nyubahirizamategeko, nshingamategeko n’ubutabera mu guharanira iterambere ry’igihugu.

Mu nshingano zabo za buri munsi itangazamakuru rigomba kugaragaza ibitagenda neza kugira ngo inzego zibishinzwe zibe zabikosora, gusa ngo hari bamwe mu banyamakuru barangwa no guhora bareba aho umuntu yagize imbaraga nke, no guhora barangwa no gushakisha ibitagenda neza gusa.

Ibi ni ibigarukwaho n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene, mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru bafashijwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru(MHC) mu gukora inkuru zigamije kureba aho ako karere kageze gashyira mu bikorwa gahunda y’imyaka irindwi ya guverinoma.

Uyu muyobozi agaragaza ko itangazamakuru rikoreshejwe neza, riyobora abaturage mu nzira ikwiye, rikaba n’ umuyoboro w’iterambere rirambye.

Ati “Abantu benshi bemeza ko iyo Itangazamakuru rikoreshejwe neza rihinduka umuyoboro w’amajyambere arambye, kuko rituma abaturage bamenya ibibera hirya no hino mu gihugu no ku isi, bakanamenya aho inyungu zabo ziherereye n’aho zitari, kuko bamenya n’uruhare rwabo mu majyambere yabo bwite n’ay’igihugu muri rusange, bityo bikabafasha guharanira imibereho myiza. Iyo mibereho myiza ntishobora kugerwaho mu gihe igihugu kidafite amahoro, cyangwa mu gihe abaturage badafite umutekano usesuye.”

Habyarimana akomeza avuga ko byumvikana ko itangazamakuru rifite n’inshingano yo guharanira amahoro mbere ya byose, kugira ngo iyo nshingano n’izindi zishobore kugerwaho, ni muri urwo rwego rigomba kuba rifite, mu mikorere yaryo ya buri munsi, umurongo mwiza rikoreramo.


Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene

Ku bijyanye n’imikorere y’aka karere n’itangazamakuru, Habyarimana avuga ko bakorana neza nubwo hari abahagera bagamije kureba ibigenda nabi gusa, usanga badashishikajwe na busa no kureba icyiza na kimwe. Abo ngo sibo aka karere kifuza gukorana nabo.

Ati “Itangazamakuru twifuza ni iritanga ubwisanzure n’ubwigenge iritabangamira abandi; ahubwo ni ritanga ubwisanzure n’ubwigenge, bituma Itangazamakuru rigira uruhare mu kubaka igihugu, mu guteza imbere imibereho myiza y’ abagituye no gushimangira amahame ya demokarasi, nk’uko igihugu cyacu cyiyemeje kubigeraho.”

Ku ruhande rw’abaturage, Nsabimana Egide utuye mu kagari ka Kinkware mu Murenge wa Nkotsi avuga ko kuba itangazamakuru rihurirwaho n’inzego nyinshi, ari ngombwa ko rigira uruhare rugaragara mu guteza imbere izo nzego.

Ati ”Hakurikijwe ya nshingano yo kwigisha cyangwa iyo kumenyekanisha amakuru, abanyamakuru bagombye gushakashakira inkuru mu nzego zinyuranye kuko aribo rwego rutinyuka kuvuga ibitagendaneza bigatuma abayobozi bamenya aho ikibazo kiri vuba numva rero ku ruhande rwanjye abanyamakuru ari ingenzi mu kuvugira abaturage muri rusange.”


Nsabimana Egide utuye mu kagari ka Kinkware mu Murenge wa Nkotsi ufite ikayi Photo Richard Ruhumuriza

Ndikubwabo Jean Bosco ucururiza mu isoko rya Kinigi avuga ko asanga itangazamakuru ari umuyoboro w’amajyambere ndetse n’ubukungu, kuko ribafasha kumenya ibibera hirya no hino mu gihugu no ku isi, bakanamenya aho inyungu zabo ziherereye.

Ati “Nk’ubu nkanjye w’umucuruzi, itangazamakuru rituma ntacibwa ibihano kuko menyeraho igihe nzatangira imisoro y’ubucuruzi bityo bikandinda kugwa mu bihano, kandi mbyumvira kuri radiyo”


Ndikubwabo Jean Bosco ucururiza mu isoko rya Kinigi Photo Richard Ruhumuriza

Mu rwego rwo guharanira itangazamakuru rigamije kubaka Leta y’u Rwanda yafashe inshingano zo kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, itanga amahugurwa ikanajyana n’abakora uwo mwuga mubice bitandukanye by’igihugu murwego rwo kubahuza n’abaturage ndetse n’abayobozi mu kubona amakuru yuzuye.

Yakomeje avugako Politiki y’Itangazamakuru twifuza ari itaringa ubwisanzure n’ubwigenge bitabangamira abandi

Itangazamakuru, nk’uko byemezwa n’abahanga benshi, iyo rikoze neza rifata umwanya wa kane w’ubutegetsi, nyuma y’Ubutegetsi Nshingamategeko, Ubutegetsi Nyubahirizategeko n’Ubutegetsi bw’Ubucamanza.

Abanyamakuru bari guhugurwa n’inama y’igihugu y’itangazamakuru(MHC) ku Myaka irindwi ya Guverinoma bazuye akarere ka Musanze kugirango barebe ko abaturage n’Abayobozi bazi uruhare rw’itangazamakuru mu iterambere ry’Igihugu


Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire

Richard Ruhumuriza/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/03/2017
  • Hashize 7 years