BNR yashyizeho icyiciro cya nyuma cyo kubarura Abanyarwanda bari bafite ubwizigame mu bigo by’imari byahombye
- 03/04/2017
- Hashize 8 years
Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) yashyizeho icyiciro cya nyuma cyo kubarura Abanyarwanda bari bafite ubwizigame mu bigo by’imari iciriritse, byahombye mu 2006 na nyuma yaho ariko batashoboye kwiyandikisha ngo basubizwe 75% by’ubwizigame bari bafite.
Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yemeye kwishyura 75% y’amafaranga buri muturage yari yarabikije mu bigo by’imari byahombye. Abari barishyuwe 50% nabo bemerewe andi 25% ngo bagire 75% kimwe n’abandi bishyurwa na BNR.
Kwandika abo bari bafite ubwizigame bwabo byakozwe kuva kuwa 14 kugeza kuwa 25 Ugushyingo 2016, gusa biza kugaragara ko hashobora kuba hari abataramenyekanishije ibihombo batewe n’ibigo byahombye.
Mu itangazo BNR yashyize ahagaragara kuwa 30 Werurwe 2017, Guverineri John Rwangombwa yavuze ko kwiyandikisha bizasubukurwa ku itariki ya 18 Mata bikarangira ku ya 05 Gicurasi 2017, ku cyicaro gikuru cya BNR i Kigali no ku mashami yayo i Huye, Musanze, Rubavu na Rwamagana.
Rikomeza rigira riti “Banki Nkuru y’u Rwanda irashishikariza abo bireba kuzubahiriza amatariki yavuzwe haruguru kubera ko iyi ariyo nshuro ya nyuma yo kwiyandikisha kw’abari bafite ubwizigame muri ibyo bigo.”
Ubwo Banki Nkuru y’u Rwanda yatangazaga uko ubukungu bw’u Rwanda n’ifaranga bihagaze, muri Gashyantare 2017, yatangaje ko imaze kwishyura miliyari 1.120 Frw ku bantu 8 919 bangana na 86% by’abari bariyandikishije.
Icyo gihe yavugaga ko abasigaye batarishyurwa kandi bariyandikishije, barimo abari bataratanze konti za banki amafaranga yanyuzwaho, cyangwa bagatanga konti zitari zo mu gihe cyo kwiyandikisha. Gusa icyo gihe harimo hasuzumwa buri kibazo ukwacyo.
Abiyandikisha bafite uburenganzira bwo kubikorera ahabegereye, kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi z’umugoroba, kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatanu mu matariki yavuzwe.
Abiyandikisha bitwaza indangamuntu ku giti cyabo n’icyemezo cy’ubuzima gatozi ku itsinda, agatabo kerekana ubwizigame uwibaruza yari afite mu kigo yabitsagamo, nomero ya konti abitsamo izanyuzwaho amafaranga na nomero ya telefoni ye.
Yanditswe na Ubwanditswe/Muhabura.rw