Dukwiye guhangana n’Abagifite Ingengabtekerezo ya Jenoside- “Guverineri Kazaire Judith”
- 08/04/2017
- Hashize 8 years
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Kazaire Judith arasaba abaturage b’iyi ntara guhangana n’abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko nta cyiza cyayo kandi ko Ubuyobozi ndetse n’inzego z’Umutekano biteguye gufatanya mu guhangana nabo.
Ibi ni ibyo Guverineri w’iyi ntara yagarutseho ubwo yatangizaga umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Guverineri Judith akaba yarabwiye abaturage bo mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi ko badakwiye gutera agati mu ryinyo ahubwo bakwiye guhaguruka bakarwanya bivuye inyuma abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Guverineri yabwiye kandi aba baturage ko bibabaje kubona kuri ubu hari abaturage bagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse banayigisha abana babo, ariko yizeza ko Ubuyobozi butazihanganira uwo bizagaragaraho wese.
Twagirayezu Emmanuel uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyagatare avuga ko ikibazo cy’ingengabitekerezo ahanini muri Kariya Karere giterwa n’umubare munini w’Abimukira baba baraturutse impande zose bafite n’imico itandukanye.
Twagirayezu yagize ati “Ku kijyanye n’ingengabitekerezo icyo navuga, nka Nyagatare umwaka ushize hagaragaye abantu 10 bafite ingengabitekerezo ya Jenoside ariko bose ntabwo ari abantu ba Nyagatare ahubwo ni abimukira babaga baraturutse ahandi”.
Aha niho Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba yahereye asaba abagikomeje kwinangira gutanga amakuru ku hakiri imibiri itarashyingurwa kugirango nabo bashyingurwe mu cyubahiro.
Muri uyu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Intara ukaba watangirijwe mu karere ka Rwamagana ahubatse Urwibutso rwa Muhazi hakaba hashyinguwe imibiri 5 isanga imibiri 8300 yari isanzwe ishyinguye muri uru rwibutso.
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw