Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 26 Gicurasi 2017
- 27/05/2017
- Hashize 8 years
None kuwa Gatanu, tariki ya 26 Gicurasi 2017, Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 07/04/2017, yazamuye mu ntera abasirikare mu buryo bukurikira:
Ofisiye makumyabiri na batandatu (26) bazamuwe mu ntera kuva ku ipeti rya Liyetona (Lieutenant) bashyirwa ku ipeti rya Kapiteni (Captain);
Ofisiye magana atatu na mirongo inani n’umwe (381) bazamuwe mu ntera kuva ku ipeti rya Su-liyetona (2nd Lieutenant) bashyirwa ku ipeti rya Liyetona (Lieutenant).
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 26 Mata 2017.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibyakozwe mu rwego rwo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, isaba Inzego zibishinzwe kubikurikiranira hafi zibyamagana, ababirenzeho bakabihanirwa.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje:
Politiki ivuguruye y’Umuganda n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa 2017-2022;
Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umushoramari PRODEV BUGESERA yerekeye icungwa ry’Umushinga w’Ubuhinzi bw’Imboga i Gashora, mu Karere ka Bugesera;
Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete y’Abikorera yerekeye imikorere n’imicungire bya Tombola ku rwego rw’Igihugu (National Lottery);
Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umushoramari Rwanda Mountain Tea (RMT) mu kubyaza umusaruro Umushinga w’Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Giciye III n’Amasezerano yo kugurisha amashanyarazi;
Ko RDB yemera impano y’ubutaka bungana na ha 27,8 buteganye na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yatanzwe na African Wildlife Foundation ibuguze na Serena Hotel;
Itangwa ry’ubutaka bungana na ha 11,7 buherereye muri Kigali Innovation City (KIC) bugahabwa Cooper Pharma East Africa (2 ha), L.E.A.F- Pharmaceuticals (2.5 ha), African Institute for Mathematical Science (6ha) na Biomedical Center of Excellence of University of Rwanda (1,2 ha);
Korohereza imishinga minini y’ishoramari ya Investment Corporation of Dubai na Cooper Pharma East Africa ku byerekeranye n’imisoro.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
Umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize, ububasha n’imikorere by’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha;
Umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha bw’Ubushinjacyaha;
Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;
Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda;
Umushinga w’Itegeko rigenga uburyo bwo kurinda imirasire ifite ubumara mu Rwanda.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Visi Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare:
Lt. Col. Deo RUSIZANA;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare:
Capt. Gerald NTAGANIRA;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bakurikira bo ku Rwego Rwisumbuye:
1. Madamu MUREKATETE Bertille;
2. Madamu MUKANKUSI Grace;
3. Bwana RUDAHUSHA Didier;
4. Madamu UMUHOZA Marie Michelle.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze:
Madamu KAYITESI Claudine.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana HABIMANA Casimir, wari Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye, kwegura ku bushake bwe;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana RUHAZI BIZI Tony, wari Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze, kwegura ku bushake bwe;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga ubutaka buri mu bibanza biherereye mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, Intara y’lburasirazuba, bugahabwa Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA/AGRI), mu rwego rw’ishoramari;
Iteka rya Minisitiri rivana ubutaka buri mu bibanza biherereye mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba, mu mutungo rusange w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), rikabushyira mu mutungo bwite wa Leta.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Prof. Dr. RATLAN PARDEDE ahagararira Igihugu cye cya Indonesia mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Dar-Es Salaam muri Tanzaniya.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana ELMAN ABDULLAYEV ahagararira Igihugu cye cya Azerbaijan mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Addis Ababa muri Etiyopiya.
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana FODE NDIAYE ahagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) akaba n’Uhagarariye Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
9. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana AHMED BABA FALL ahagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
10. Mu bindi:
a) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 28 Ukwakira kugeza kuya 3 Ugushyingo 2017, u Rwanda ruzakira Inteko Rusange ya 7 y’Inama y’Ubutegetsi ya International Treaty on Plant Genetic Resources for Food and Agriculture (ITGRFA). Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni:
“Gahunda y’lterambere rirambye 2030 n’uruhare rw’umutungo w’umwimerere w’ibihingwa mu guteza imbere ibiribwa n’ubuhinzi.”
b) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Umurimo ku rwego rwa Afurika bizabera mu Rwanda muri Kigali Convention Center kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 23 Kamena 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Kwimakaza umuco wo gutanga serivisi zishingiye ku muturage: hatezwa imbere ubufatanye n’urubyiruko mu guhindura Afurika.”
c) Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama
y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’lmiryango n’Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika izizihizwa ku itariki ya 16 Kamena 2017 ku rwego rwa buri Karere. Insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’lmiryango ni: “Umugoroba w’Ababyeyi: Inzira yo kugira imiryango ibereye u Rwanda”; naho
Insanganyamatsiko y’Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika ni: “Twubake u Rwanda rw’ejo, turinda ibyagezweho mu kurengera umwana.” Kwizihiza iyi minsi bizabanzirizwa n’Ukwezi kwahariwe umwana kwatangiye ku itariki ya 15 Gicurasi kukazasozwa ku ya 16 Kamena 2017, kwizihiza iyi minsi yombi bizabera muri buri Karere, ariko ku rwego rw’Igihugu bizabera mu Karere ka Rusizi.
d) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
Kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 28 Kamena 2017, u Rwanda ruzakira Inama y’Ihuriro Nyafurika ry’Ubuzima ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO). Insanganyamatsiko ni: “Gushyira abaturage imbere: Inzira iganisha ku ntego y’Ubuzima kuri bose muri Afurika.”
Minisiteri y’Ubuzima yafashe ingamba zitandukanye mu rwego rwo kwirinda indwara ya Ebola nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ritangarije ko iyo ndwara yadutse mu gace ka Likati, mu Ntara ya Bas-Uele, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
e) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hateguwe Icyumweru cyahariwe Ibidukikije kuva ku itariki ya 27 Gicurasi kugeza ku ya 5 Kamena 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Duhuze umuntu n’ibidukikije ni byo shingiro ry’ubuzima.”
f) Minisitiri w’Ibikorwaremezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Rwandair yatangije ingendo i London mu Bwongereza kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/05/2017, ikazajya ijya n’i Buruseli (Brussels) mu Bubiligi.
g) Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Ingufu n’Amazi
yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama Mpuzamahanga ya Gatatu ku igenzura n’iterambere ry’Umutungo wo mu Kiyaga cya Kivu izabera muri Hoteli Golden Tulip, mu Karere ka Bugesera, kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2017. Insanganyamatsiko ni: “Umutungo uhishe w’Ikiyaga cya Kivu.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono
na Stella Ford MUGABO
Ministiri UshinzweImirimoy’Inamay’Abaminisitiri