Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gufata iya mbere mu gutuma u Rwanda rudakenera inkunga z’amahanga

  • admin
  • 10/06/2017
  • Hashize 8 years

Perezida Kagame yaganiriye n’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi no mu bindi bihugu by’u Burayi muri Rwanda Day yabereye mu mujyi wa Ghent kuri uyu wa 10 Kamena 2017; abasaba gufata iya mbere mu gutuma u Rwanda rudakenera inkunga z’amahanga.

Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abari bateraniye mu nyubako ya Flanders Expo, yavuze ko ibibi byinshi u Rwanda rwanyuzemo byatumye abanyarwanda bagira imbaraga zo kubaka igihugu.

Yavuze ko kuri ubu Abanyarwanda bamenye ko badakwiye kwicara bategereje ubakemurira ibibazo, ahubwo ko aho bari hose bakwiriye gukora bakiteza imbere ariko bakibuka no gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Ati “Ubu rero turandika amateka mashya ashingiye ku gukoresha ukuri, kumva ko tutakwicara ngo hagire undi uza kudukemurira ibibazo, ntabwo ariko bikwiye kumera n’ingaruka zabyo twarazibonye. Twakwishimira ko umunyarwanda aba aho ashaka hose hamubereye afite icyo akora, afite ikimuteza imbere, ntabwo bivamo ko yibagirwa igihugu cye, ahubwo iyo bibaye byiza, akora ahaha ajyana iwabo. Ababa hanze y’u Rwanda rero ntimukibwire ko hari ugira icyo abanenga, keretse uba hanze ukora nabi.”

Yongeyeho ati “Ariko noneho birongera bikagira akarusho iyo abo hanze y’igihugu bakorana n’abo mu gihugu imbere, bakuzuzanya rukaba rwa Rwanda rugari mujya mwumva, rwa Rwanda rurenga imipaka.”

Umukuru w’igihugu yasobanuye ko Abanyarwanda bamaze kujijukirwa no kwishakamo ibisubizo atanga urugero rw’uko hari igihe bamwe mu baterankunga b’igihugu bazanye amananiza, maze abagize urugaga rw’abikorera bakishakamo amafaranga arenze ayari akenewe.

Ati “Icyo bivuze ni uko umunyarwanda amaze gutera imbere mu kukijuka no guteza imbere ubuzima bwe. Byerekana kandi ko abanyarwanda biteguye kwishakamo ibibubaka batagombye iteka guhora basabiriza cyangwa bacunagurizwa gusabiriza.”

“Umuntu akugurira ishati akayiguha yarangiza akagukurikirana akubwira ko hari aho abona amapesu yacitseho cyangwa ko hariho ibizinga. Ibyo tubinyuzemo ku buryo buhagije, birahagije, ariko icyiza cyabwo kindi kimaze kubaho, hari ibintu nka bibiri , abo babiducunagurizaga bamaze kugera aho bavuga bati natwe tugomba kwimenya ibyacu si byiza.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarafashe umwanzuro wo kugabanya inkunga zageneraga amahanga, bitanga isomo ryiza ku Rwanda, kuko byibutsa ko narwo rugomba gushyira imbere imibereho y’abarutuye.

Yagaragaje ko ababazwa no kuba abimukira bahora barohama mu nyanja ya Mediterane bajya I Burayi, kandi nyamara umugabane wa Afurika wibitsemo ubukungu.

Ati “Uwashaka yavuga ko bariya bimukira bashirira mu mazi bakurikiye ibyabo aho byagiye, ariko hari uburyo bwiza bwo kugira ngo bye gukomeza kuba gutyo. Ni ugukorana, abakize bagashora imari ahari ubukungu bwinshi ariko abantu bagikennye. Bashobora gukira abafite imari bayishoye muri Afurika. “

Rwanda Day y’uyu mwaka yitabiriwe n’Abanyarwanda basaga 3000 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, u Bufarasa, u Buholandi, u Busuwisi n’u Burusiya.



Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 10/06/2017
  • Hashize 8 years