Perezida Kagame abona ibihugu bya Afurika bigeze igihe cyo kwigira
- 03/07/2017
- Hashize 7 years
Perezida Paul Kagame yatangaje ko kuba kugeza ubu kimwe cya gatanu cy’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU), cyaratangiye gutanga inkunga igenewe ibi bikorwa by’uyu muryango ingana na 0.2% by’ibyinjizwa mu bihugu, ari intambwe itanga icyizere ko iyi gahunda ishoboka.
Yabitangaje kuri uyu wa 3 Nyakanga 2017, mu nama ya 29 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibera i Addis Ababa muri Ethiopia.
Bimwe mu bisuzumirwa muri iyi nama ni ukurebera hamwe aho amavugururwa yemejwe gukorwa muri AU ageze, ubufatanye nyabwo bukwiye kuranga ibihugu biri muri uyu muryango no kwemeza ingengo y’imari.
Kagame washinzwe kuyobora amavugurura muri AU, yashimiye abakuru b’ibihugu ndetse n’abayobozi ba Komisiyo ya AU bagize uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, avuga ko bagikomeye ku ntego bihaye kandi bunze ubumwe nk’uko byari bimeze mu ntangiriro.
Yanagarutse ku nyungu z’aya mavugurura, aho yavuze ko abifuriza uyu mugabane ibyiza, bashobora kugira impamvu zituma baca intege Afurika yigenga kandi ikora ibintu byose mu nzira ikwiye.
Ati “Urugendo rw’aya mavugurura rugizwe n’ubushake bwo kugerageza kurushaho kunoza, kandi tuzakomeza guhana ibitekerezo no gushyira mu bikorwa inama tuzagirwa.”
Yakomeje avuga ko icy’ingenzi gikwiye kwibandwaho ari ukutemerera ibibazo bya politiki kubangamira uyu mugambi, kuko ubwigenge no kwigira kwa AU ari ingenzi cyane ku mugabane wa Afurika.
Ati “Tugomba kureba kuri aya mavugurura nk’amahirwe ya nyuma yo gufasha AU kwikemurira ibibazo bijyanye n’imari no kubaka icyizere mu baturage dukorera.”
Yakomeje agira ati” Kuba hafi kimwe cya gatanu cy’ibihugu bigize uyu muryango byaratangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gutanga 0.2% by’ibyinjizwa mu bihugu, bigaragaza ko bishoboka.”
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ya 27 ya AU yabereye i Kigali, ugamije gutera inkunga ibikorwa bya AU, nk’imwe mu nzira yo gutera umugongo gutungwa n’abaterankunga batangaga 76% by’ingengo y’imari.
Ubu buryo buzatuma Afurika yitunga 100% mu bikorwa bya AU, aho porogaramu n’indi mishinga bigomba gukoresha 75% naho ibikorwa bijyanye n’amahoro gusa bigakoresha 25%.
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw