Dr Monique Nsanzabaganwa yemeza ko mu Rwanda umuco wo kuzigama ukiri hasi

  • admin
  • 24/05/2018
  • Hashize 7 years

Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’Igihugu (BNR), Dr Monique Nsanzabaganwa yemeza ko mu Rwanda umuco wo kuzigama ukiri hasi kuko ubu 13.8% gusa ari bwo bwizigame bw’igihugu.

abitangaje kuri uyu wa 23 Gicurasi 2018, ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yaberaga i Kigali, ikaba yari igamije kuganira ku kamaro k’amatsinda yo kuzigama n’imbogamizi zikibangamiye imikorere yayo.

Nsanzabaganwa avuga ko kuzigama mu Rwanda bidahagaze neza ugereranije n’ibindi bihugu byo hirya no hino ku isi.

Agira ati “Uyu munsi kuzigama mu gihugu cyacu tubona bihagaze ahantu hatari heza cyane kuko dufite 13.8% by’umutungo w’igihugu,bigaragarira mu kuzigama kw’igihugu.

Mu bindi bihugu hari aho usanga bafite 100% ndetse hakaba n’aho babirenza nko muri Singapore n’ahandi”.

Arongera ati “Benshi mu Banyarwanda bizigamira baba mu matsinda yo kuzigama (Ibimina) kuko tubara abantu miliyoni 3.3 bibumbiye mu matsinda ibihumbi 36. Abo ni babandi bagira ubwizigame buciriritse, aho bashyira hamwe igiceri hakurikijwe ubushobozi bwabo”.

Yongeraho ko ikigomba gukorwa ari ubukangurambaga bityo umubare w’abazigama ukazamuka, ingano y’ibyo bizigamira nayo ikiyongera, bityo bigateza imbere n’igihugu muri rusange.

Karambizi Mathias wo muri Kamonyi avuga ko kubitsa muri Banki yumva ari iby’abakire agahitamo kwizigamira mu bundi buryo.

Ati “Iyo nabonye udufaranga nigurira agasambu cyangwa agatungo kuko mbona ari byo binyungura vuba, ibya Banki numva ari iby’abafite menshi. Icyakora mba mu kimina aho buri cyumweru dutanga 200 tukayaha umwe muri twe akaba yakwigurira imbuto bitamugoye”.

Sharon D’Onofrio,Umuyobozi w’umuryango wita ku kuzigama mpuzamahanga‘Seep’ wanateguye iyo nama, ahamya ko amatsinda yo kwizigamira ari ingenzi kuko agoboka abaturage.

Ati “Amatsinda yo kwizigamira agirira akamaro abaturage kuko udufaranga duke duke bahana buri cyumweru cyangwa buri kwezi tubageza kuri byinshi. Abana babasha kwiga, kwivuza ntibigorane n’ibindi, ni ngombwa rero ko urwego biriho ubu ruzamuka”.

Yongeraho ko amatsinda yo kuzigama akora neza,ari ikiraro cyo kugera ku bigo bikomeye by’imari bishobora gufasha abaturage kubona amafaranga menshi yo gushora mu mishinga y’iterambere,cyane ko ubuvugizi bukorwa bugakunda.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 24/05/2018
  • Hashize 7 years