FERWAFA Yemeje ko Irushanwa ritegurwa na Rayon Sport rizaba

  • admin
  • 22/11/2015
  • Hashize 9 years

Nyuma y’ibiganiro byahuje FERWAFA, Rayon Sports, AZAM isanzwe ifite ububasha bwose ku irushanwa iryo ariryo ryose ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse na Star Times umuterankunga w’iri rushanwa ryateguwe na Rayon Sports, byarangiye iyi kipe y’i Nyanza hari ibyo isabwe ariko yemererwa gukina amarushanwa.

Bimwe mu byo FERWAFA yasabye Rayon Sports harimo kutamamaza umuterankunga w’irushanwa ku bibuga bizakinirwaho ndetse nta televiziyo yemerewe gucishaho iyi mikino. Umunyamabanga Mukuru wayo, Gakwaya Olivier, aganira na IGIHE yavuze ko FERWAFA yabemereye gukina iri rushanwa ndetse n’ibyangombwa byanditse babitegereje. Yagize ati: “Inyandiko zitwemerera baraziduha mukanya saa tatu. Ubwo rero twahisemo ko uyu munsi haba umukino umwe wacu na Gicumbi FC itangiza amarushanwa. Izindi zizakomeza ejo.”

Ikipe izatwara iki gikombe izahabwa miliyoni eshanu ( 5 000 000 Frw), iya kabiri izahabwa miliyoni ebyiri n’igice (2 500 000 Frw) naho iya gatatu izabona miliyoni imwe n’igice ( 1 500 000 Frw), umukinnyi mwiza w’irushanwa azahabwa ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (250 000 Frw) naho umusifuzi witwaye neza azahabwa nawe ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250 000 Frw).


Amakipe yamaze gushyirwa mu matsinda abiri:


Itsinda rya Mbere

Rayon Sports

Kiyovu Sport

Gicumbi FC

SC Villa (Uganda)

Itsinda rya Kabiri

AS kigali

Mukura VC

Police FC

Bukavu Dawa (RDC)

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku itariki ya 4 Ukuboza 2015 saa Cyenda n’igice.Src :Igihe


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/11/2015
  • Hashize 9 years