Ntawe ugomba kwirengangiza amategeko mu gihe cyo kwishimira no gufana umupira muri CHAN

  • admin
  • 13/01/2016
  • Hashize 9 years

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu gihe cy’irushanwa rya CHAN rigiye gutangira mu gihugu, abafana bagomba kwishima ariko ntibagire uwo babangamira n’umwe.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wayo ACP Twahirwa Céléstin avuga ko ntawe ugomba kwirengangiza amategeko mu gihe cyo kwishimira no gufana umupira.

ACP Twahirwa yagize ati “Polisi y’u Rwanda yiteguye gukomeza kurinda umutekano w’abantu, abakinnyi, abateguye imikino, abafana ndetse n’abandi bazitabira iyi mikino ya CHAN.”

Yongeyeho ati “Kwishimira intsinzi biremewe ariko bigomba gukorwa hakurikije amategeko ku buryo bitagira uwo bibangamira.”

Nyuma y’imikino itandukanye mu Rwanda, abafana bakunze kuvugwaho cyane kubangamira umutekano wo mu muhanda.

Kwinaganika kuri moto batambaye ingofero zabugenewe (casques), kwinaganika mu madirishya y’amabisi, urusaku rwa za ‘vuvuzela’ mu mihanda n’ibindi bibangamira umutekano wo mu muhanda ni byo ahanini bikunze kugaragara kuri aba bafana b’umupira.

Ikindi ni uko Polisi y’u Rwanda imaze igihe ibuza Abanyarwanda kubangamira abandi mu buryo bw’urusaku, aho bikunze kugaragara cyane mu bitaramo kuko biba ngombwa bigafungwa iyo byakabije urusaku.

Polisi y’u Rwanda ivuga kandi ko yakoze igenzura mu duce tune twose tuzaberamo imikino ya CHAN 2016 kugira ngo imenye neza nib anta mpanuka zishobora kuba zaterwa n’icyo ari cyo cyose ndetse iniga uburyo bwihariye bwo kuharindira umutekano.

Kuva tariki 16 Mutarama kugeza tariki 7 Gashyantare, u Rwanda ruzakira irushanwa ry’umupira w’amaguru ku bakinnyi bakina mu bihugu byabo muri Afurika rizwi nka CHAN, aho ibihugu 16 ari byo bizaryitabira.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/01/2016
  • Hashize 9 years