Reba amafoto y’ingenzi yatumye Amavubi abona itike ya 1/4

  • admin
  • 20/01/2016
  • Hashize 9 years

Muri uyu mukino, Umutoza Johnny McKinstry yari yakoze impinduka ugereranyije n’abakinnyi babanje mu kibuga ku mukino ufungura kuko Sugira Ernest yabanje mu mwanya wa Danny Usengimana.

Igice cya mbere cyarangiye abafana b’Amavubi bari mu birere bishimye ndetse biza gukomerezaho mu gice cya kabiri ku munota wa 47 ubwo Sugira Ernest yatsindaga igitego cya kabiri.

Gabon nayo ntiyacitse intege yakomeje gusatira ndetse biyihesha kwishyura igitego kimwe ku munota wa 53 gitsinzwe na Aaron Salem Boupendza.

Ku munota wa 57 Tchen Djesnot Kabi wari wabonye ikarita y’umuhondo mu gice cya mbere, yakoreye ikosa kuri Savio Nshuti wari winjiye asimbuye maze umusifuzi ahita atanga ikarita ya kabiri y’umuhondo bityo ahabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.

Ku munota wa 78 Dominique Savio Nshuti wahinduye umukino cyane nyuma yo gusimbura Innocent Habyarimana yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko amahirwe aba macye.

Nyuma yo kubona ko Gabon yari isigaranye abakinnyi 10 mu kibuga itangiye kugaruka mu mukino, isatira cyane Mckinstry yakoze impinduka ku munota wa 79 akuramo Yanick Mukunzi yinjiza Djihad Bizimana.

Gutsinda uyu mukino wa kabiri, bihesheje u Rwanda kuba igihugu cya mbere kibonye itike yo kujya muri ¼ cya CHAN 2016 umukino wa nyuma ruzakina na Maroc rukazaba ruhatanira kwitwara neza kugira ngo ruyobore itsinda.

{}






























Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/01/2016
  • Hashize 9 years