Rayon Sports yatsinze ibitego bibiri Marines FC APR FC izahura na Kiyovu muri ¼

  • admin
  • 23/06/2016
  • Hashize 9 years

Rayon Sports kuri stade ya Kigali yatsinze ibitego bibiri byose bya Kwizera Pierrot, Marines FC itahana kimwe cya Itangishaka Blaise ariko kitari gihagije ngo ikomeze muri iri rushanwa.

Ikipe ya Police FC yari ifite igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize yatunguwe no gusezererwa n’Amagaju FC, Mukura VS isezererwa na Gicumbi FC ibangamiwe n’amikoro andi makipe yose akomeye akomeza urugendo rwo guhatanira iki gikombe. Police FC yari yerekeje kuri stade Kamena gukina n’Amagaju FC mu mukino wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro ishaka gukora nk’ibyo yakoze umwaka ushize igera ku mukino wa nyuma ndetse igatwara igikombe itsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Kuri iyi nshuro ntibyayihiriye kuko Amagaju FC ya Bekeni yayihagaritse iminota 90 irangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi, hitabajwe penaliti Amagaju FC akomeza atsinze 7-6 Kasambongo André n’abasore be bataha bimyiza imoso. Kuri stade ya Ferwafa, Mukura VS yatsinzwe ibitego 2-1 na Gicumbi FC imaze iminsi irimo ibibazo by’amikoro, ku bitego bya myugariro Aimable Rucogoza na rutahizamu Antoine Ndayishimiye mu gihe kimwe rukumbi cya Mukura cyatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana.

Kuri stade ya Kicukiro, APR FC yigaranzuye Bugesera FC yari yabanje gufungura amazamu mu gice cya mbere ku gitego cya Makengo Frank, mu gice cya kabiri APR FC ibifashijwemo na Mugenzi Bienvenue na Bigirimana Issa irishyura iranatsinda nyuma y’uko Ntwari Jacques wa Bugesera ahawe n’ikarita itukura.

Imikino yose uko yarangiye:

Police FC 0-0 Amagaju Fc (*Amagaju akomeza kuri penaliti 7-6)

Rayon Sports 2-1 Marines FC

Isonga FC 0-2 AS Muhanga

APR FC 2-1 Bugesera FC

SC Kiyovu 1-0 Sunrise FC

Espoir FC 2-1 La Jeunesse FC

Gicumbi FC 2-1 Mukura VS

Enticelles FC 0-1 AS Kigali

Uko amakipe azahura mu mikino ya ¼ iteganyijwetariki 25 Kamena 2016

Amagaju Fc vs AS Kigali

Rayon Sports vs Gicumbi Fc

AS Muhanga vs Espoir Fc

APR Fc vs SC Kiyovu

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/06/2016
  • Hashize 9 years