Umutoza wa Iceland arahamya ko ikipe ye imeze nka Leicester City – “Menya impamvu”
- 30/06/2016
- Hashize 8 years
Umwe mu batoza ba Iceland Heimir Hallgrimsson ari mu bihe byo kwivuga ibigwi nyuma yo gukorera amateka ku gihugu cy’igihangange, Ubwongereza. Kuri ubu yavuze ko akurikije uburyo ikipe ye irigutungurana, ngo ni nka Leicester City muri Shampiyona y’Ubwongereza. Aganira na uefa.com yavuze ko anivuza kuzarangiza irushanwa nk’uko Leicester yasoze shampiyona.
Hallgrimsson n’abahungu ba Lars Lagerback, baherutse gukora amateka Atari yitezwe. Hari mu mikino ya 1/8 cy’irangiza mu mikino y’gikombe cy’ibihugu ku mugabane w’I Burayi. Benshi bahamyaga ko Ubwongereza buza gutsinda Iceland. Icyo bari bategereje ni ukumenya umubare w’ibitego. Gusa byongeye kwigaragaza ko umupira w’amaguru ugira ibyawo. Umukino waje kurangira Iceland isezereye Ubwongereza ku bitego 2-1. Iceland ni igihugu gituwe n’abaturage 330,000 gusa. Ni ubwa mbere mu mateka bakina imikino yo ku rwego nk’uru. Ibi ni byo uyu mutoza kimwe n’abandi benshi bagendereho bakagereranya iyi kipe na Leicester City yo muri shampiyona y’ubwongereza. Iyi nayo yaje itunguranye itwara igikombe nyuma y’umwaka umwe gusa iri kubarizwa mu makipe ahatanira kutajya mu cyiciro cya kabiri (relegation zone)
Ubwo Hallgrimsson yaganiraga n’urubuga rwa uefa.com, yagize ati ” mu by’ukuri ndifuza ko twazasoza nk’uko ikipe ya Leicester city yasoze. Bakoresheje imbaraga zabo zose, bashyira hamwe kandi ndatekereza ko na twe ari byo turi kugerageza gukora “. ibi yavuze ni nabyo bagaragaje ubwo basezereraga ikipe y’Ubwongereza nyamara mbere y’umukino bari batangaje ko bagiye gukina n’ikipe bafana. Mu mikino ya ¼ Iceland izahura na France izaba ikinira imbere y’abafana.
Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw