Euro 2016: Portugal yamaze kwicara muri 1/2 kirangiza

  • admin
  • 01/07/2016
  • Hashize 8 years

Ikipe y’igihugu ya Portugal ibaye ikipe yambere ibimburiye izindi kugera muri kimwe cya kabiri kirangiza, nyuma yo gutsinda Poland kuri penaliti 5-3.

Robert Lewandowski wa Poland niwe wafunguye amazamu, umukino umaze amasegonda 100 utangiye, igitego cyaje kwishyurwa ku munota wa 33 n’umukinnyi Renato Sanches wa Portugal. Cristiano Ronaldo yagiye ahusha uburyo bwiza bwari kubyazwamo ibitego, umukino waje kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1. Hitabazwa iminota 30 y’inyongera ngo haboneke ikipe igera muri kimwe cya kabiri kirangiza Iminota 30 yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, amakipe yombi yitabaza penaliti.

Portugal yinjiza, 5 kuri 3 za Poland, ku ruhande rwa Portugal zatewe na Cristiano Ronaldo, Renato Sanches, Joao Moutinho, Nani na Ricardo Quaresma winjije iya nyuma yabahaye itsinzi. Umukinnyi warase penaliti ku ruhande rwa Poland ni Jakub Blaszczykowsk, abandi bari bazinjize ni Robert Lewandowski, Arkadiusz Milik na Kamil Glik. Portugal ikaba itegereje kuzakina n’ikipe izatsinda hagati ya Wales na Belgium ziza gukina kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2016.













Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/07/2016
  • Hashize 8 years