Imyaka 10 irashize: “Materazzi yahishuye impamvu yatumye Zinedine Zidane amukubita umutwe”

  • admin
  • 11/07/2016
  • Hashize 8 years

Hari mu mikino y’igikombe cy’Isi cyo mu mwaka wa 2006 ubwo Zinedine Zidane wakiniraga Ubufaransa muri icyo gihe yakubise umutwe mugenzi we Marco Materazzi bakinaga nawe wakiniraga ikipe y’Igihugu y’Ubutariyani, kuri ubu uyu Materazzi aka yahishuye impamvu yatumye uyu Zinedine amukubita umutwe dore ko ari inkuru yavuzweho byinshi bitandukanye harimo n’abavugaga ko yamututse ku mubyeyi we.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru L’Equipe, Marco Materazzi yatangaje ko anenga cyane abanyamakuru bakomeje gushimangira ko yatutse Zinedine Zidane ku babyeyi akaba yagize ati “ Ngewe singeze ntuka Zidane ku babyeyi be gusa we yarahindukiye arambaza ati :Ese ushaka umwenda wanjye nambaye kuburyo umukino nurangira nza kuwuguha? Nuko nange ndamubwira nti ngewe sinshaka umupira wawe ahubwo uze kumpa mushiki wawe w’indaya” . Materazzi kandi akomeza abwira iki kinyamakuru ko icyo gihe yaje no kubisubiramo akabishimangira ati umukino nurangira uze kumpa mushiki wawe w’indaya ubwo nibwo ngo Zidane yaje guhita ahindukira amukubita umutwe ako kanya.

Materazzi kandi yahamije ko atigeze atuka Zinedine Zidane ku mubyeyi we kuko azi agaciro ka maman w’umuntu cyane ko uwe yapfuye ubwo yari afite imyaka 15 y’amavuko gusa akaba yavuze rero ko atabasha gutuka mugenzi we ku mubyeyi.



Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/07/2016
  • Hashize 8 years