Kuba Rusesabagina yaragizwe intwari ibyo ntacyo bintwaye, ibyo kwica Abanyarwanda agomba kubibazwa – Perezida Kagame
- 06/09/2020
- Hashize 4 years
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ku mpamvu zatumye Paul Rusesabagina atabwa muri yombi, agaragaza ko ibyo akurikiranyweho bitandukanye no kuba yaragizwe icyatwa ku rwego mpuzamahanga bitewe na firimi yakinweho imugaragaza nk’intwari yarokoye Abatutsi 1268 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro na RBA, Perezida Kagame yavuze ko Rusesabagina nk’Umunyarwanda abenshi basanzwe bazi nk’Umunyarwanda wubakiye izina ku mateka y’u Rwanda, atandukanye na Rusesabagina ufungiwe ibyaha by’iterabwoba werekanywe mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Yagize ati: “Kuba Rusesabagina yaragizwe intwari ntabwo ari icyaha twashinga urubanza, ibyo bizagira igihe cyabyo bizagenda bisobanuka. ariko byaje guhinduka ikindi kintu, kivuze ngo noneho abaye umuntu ushaka no guhindura ubuzima bw’Igihugu hanyuma bikaza kuganisha Igihugu aho Rusesabagina agishaka cyangwa aho abamukoresha bamuganisha. Ni ho hari ipfundo, ibyo yakoze hari imitwe y’abantu barwanya Igihugu baba i Burayi, mu Bubilligi, n’Abanyarwanda, Abafaransa n’abandi mumuri inyuma.”
Yakomeje avuga ko uwagizwe intwari wijanditse mu bikorwa bihungabanya Umutekano w’u Rwanda, byatwaye ubuzima bw’Abanyarwanda agomba kubibazwa by’umwihariko hatitawe ku kuba yaragizwe intwari ku bintu abarokotse Jenoside yiyitirira kuba yararokoye batemera ko byabaye.
Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Muri iyo mitwe igirira nabi Abanyarwanda bafite icyo bagamije, ariko uburyo bakoresha banyuramo bica abantu… hari iyitwa FLN iyitwa MRCD-Ubumwe yitirirwa kuba umuyobozi… kuba yaragizwe intwari ibyo ntacyo bintwaye, ibyo kwica Abanyarwanda, amaraso y’Abanyarwanda afite ku ntoki ze, ibyo ni ibigomba gusubizwa byanze bikunze.”
Indirimbo, firimi n’indi mikino igamije gushimisha no gufasha abantu kwidagadura birushaho kuryoha iyo byongerewe ubuzima n’amakabyankuru agaragaza ibyo abantu badasanzwe babona mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Uko imyaka ishira indi igataha, abantu bagenda bahuza ubuzima busanzwe n’ubwakinwe n’ibyamamare, akenshi ugasanga uwakinnye agaragazwa nk’intwari abikurijemo no gufatwa nka yo nubwo yaba agaragaza ibikorwa byinshi by’ubugwari.
Intego nyamukuru ya Hollywood n’izindi nzu zitunganya ibihangano si iyo kugaragaza ukuri nk’uko kwabaye, ahubwo ni ukuvuga ibyabaye mu buryo bubyara amafaranga. Ingorane zikomeye zikunze kuvuka ku myidagaduro ikorwa hashingiwe ku mateka, zishingira ahanini ku kuba benshi bisanga bizera amakabyankuru ntibanashake kumenya ukuri nyako kuko kutazamura ibyiyumvo nk’ikinyoma gishingiye ku kuri kwasizwe umunyu.
Rusesabagina Paul ni umwe mu Banyanyarwanda bahinduriwe amateka n’inkuru yamukinweho nk’umuntu warokoye Abatutsi 1,268 muri Jenoside abahishe muri “Hotel des Milles Collines”, ariko ihabanye n’ukuri kw’ibyo yakoze.
Kubera firimi yiswe Hotel Rwanda, amahanga yagereranyije Paul Rusesabagina n’intwari Oskar Schindler yarokoye Abayahudi 1200 mu gihe yari mu Ishyaka rya Nazi ryabakoreraga Jenoside.
Hotel Rwanda ni firimi yasohotse mu mpera z’umwaka wa 2004 yayobowe n’Umwanditsi akaba n’Umuyobozi w’amafirimi Terance George ( Terry George); yakinwe n’ibyamamare Don Cheadle mu mwanya wa Rusesabagina Paul, na Sophie Okonedo wakinnye mu mwanya w’umugore we Tatiana Rusesabagina.
Nubwo firimi ivuga kuri Jeoside yakorewe Abatutsi, ishusho y’ibyabereye muri Hotel des Mille Collines yagaragajwe ihabanye n’ukuri. Kuba Rusesabagina yaratabaye abahungiye muri hoteri ni amakabyankuru yemezwa na firimi gusa, abo avuga ko yarokoye nta n’umwe umwemeza nk’umutabazi.
Firimi yamamaye, ikifashishwa nk’imfashanyigisho muri za Kaminuza, yagize Rusesabagina icyatwa ariko ikomeretsa abarokokeye muri Hotel des Mille Collines batemeranywa n’ibyo avuga.
Bamwe bahisemo kunyomoza ibikubiye muri iyo firimi yakozwe n’Ikigo Hollywood cyakoreraga amafaranga, ariko ntibyabujije inkuru ya Rusesabagina gukomeza gusakara no kumubera inkomoko y’ifaranga.
Muri bo harimo Edouard Kayihura wibuka ko akigera muri Hotel des Mille Collines yasanze iyoborwa n’umugabo ukomoka i Burayi wari umugwaneza kuko yasabye abakozi kutagira icyo bishyuza impunzi zahungiye muri iyo hoteri.
Tariki ya 14 Mata 1994 ni bwo yasanze inshuti ye muri hoteri, babana mu cyumba kimwe kuko we nta mafaranga yari afite yo kwiyishyurira, ndetse akanamufata bakajyana muri resitora.
Nyuma y’iminsi itanu uwari umuyobozi amaze gufashwa gusubira iwabo, ni bwo Rusesabagina yahasesekaye avuye muri Hotel des Diplomates yakoragamo, nk’ishami rya Hotel des Milles Collines.
Ibintu byahise bihinduka kuva ubwo, Rusesabagina ategeka abakozi kwishyuza mbere yo gutanga ibyo kurya, ndetse bakanishyura n’aho bararaga nubwo abenshi muri bo nta mafaranga bari bafite.
Yakomeje gushyira amananiza ku bahungiye muri hoteri batagiraga amafaranga, ndetse ngo Rusesabagina ubwe yihamagariye Ingabo zari mu Butumwa bwa Loni (MINUAR) azisaba “kuza kumukiza Abatutsi bahungiye muri hoteri.”
Rusesabagina ngo yahise akupa itumanaho ryo mu byumba by’ababa muri hoteri, ndetse abatabaga babasha kwishyura bakurwaga mu byumba babagamo, ibintu birakomera impunzi zibura n’amazi yo kunywa zishoka aya pisine(Pisine).
Mu bihe bigoye imfungwa z’intambara zari zafashwe na RPA Inkotanyi zatumye na za mpunzi zigirwa imfungwa z’intambara zihererekanywa kugira ngo ba basirikare ba FAR barekurwe.
Kerry Zukus ni umwanditsi w’Umunyamerika wafatanyije na Edouard Kayihura kwandika igitabo kivuguruza ibyavuzwe kuri Rusesabagina byose byatumye agirwa intwari, akambikwa imidari y’ishimwe.
Mu Kiganiro mu buhamya yatangiye muri Kaminuza ya Scranton Tariki 11 Kamena 2014, Kerry yagaragaje ko na we ari mu bantu baguye mu mutego wo kwizera firimi nk’ukuri akiyibona, kugeza ubwo yahuraga na Kayihura mu mushinga wo kwandika igitabo “Inside the Hotel Rwanda: The Surprising True Story and Why it Matters Today”.
Mu bushakashatsi yakoze nk’umuntu washakaga kwandika ukuri kunonosoye, ni bwo yasobanukiwe ko Rusesabagina atigeze arokora Abatutsi “wenyine” nk’uko abyivugira, ndetse iyo aza kubagiraho ububasha yari kubiyicira, cyangwa akabicisha.
Ibyo binashimangirwa n’Abatutsi barokokeye muri iyo hoteri banemeza ko yabatotezaga, akanabishyuza amafaranga kugira ngo atabajugunya hanze.
Bavuga ko yari “umuntu uhumurirwa cyane n’ahantu hari amafaranga”, akaba ari na bwo buryo yaje muri Mille Collines kuko n’ubundi yari asanzwe akora muri Diplomates Hotel, yari ishami rya Hôtel des Mille Collines.
Bivugwa ko mu mpera za Gicurasi 1994 ari bwo yashyize ku nkeke Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bahahungiye abatera ubwoba ko nibatamwishyura abajugunya hanze ya Hoteri, aharangwaga Interahamwe n’Ingabo za Ex-FAR.
Kimwe mu byatunguye Kerry ni uburyo Rusesabagina yahinduye imvugo yemeza ko yakijije abantu barenga 1200 ubwe, mu gihe mu biganiro yagiranye na Philip Gourevitch wamwanditseho bwa mbere Jenoside ikirangira yavugaga ko Abatutsi barokokeye muri Hoteli ko atari we wabarokoye wenyine, bwari ubufatanye bw’abantu benshi.
Karry ati: “Mu bantu bose Philip Gourevitch yabajije Jenoside ikimara kurangira nta n’umwe wigeze yemeza ko kurokoka kwabo byatewe n’Umuyobozi wa Hoteli kandi ntibinagaragara mu gitabo yanditse gikusanya inkuru z’abarokotse Jenoside bahungiye muri iyo hoteri.”
Kery Zukus avuga ko ibyo byahindutse mu myaka ya za 2000 ubwo yahamagarwaga n’ibyamamare muri Hollywood, aho yitwariraga abagenzi muri taxi voiture i Brussels mu Bubiligi, ibyari inkuru igamije kubyara amafaranga bigahinduka umuriro kuri we.
Yatangiye gutumirwa gutanga ibiganiro, aho bivugwa ko kimwe yagihemberwaga amadorari y’Amerika 15,000 (asaga miriyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda), uko firimi yakomeje gukundwa ni ko Rusesabagina yakomeje
MUHABURA.RW Amakuru nyayo