Christiano Ronaldo yaciye akandi gahigo, afashije Portugal kumanyagira Andorra ibitego 6-0

  • admin
  • 08/10/2016
  • Hashize 8 years

Ni mu mukino wabaye kuri uyu mugoroba wahuzaga Portugal na Andorra mumikino ya gushaka itike yo kujya migikombe cy’isi 2018 warangiye 6-0, ubwo Christiano Ronaldo yerekanaga ubuhangange bwe atsinda ibitego 4 wenyine.

Uyu mwataka usanzwe ukinira ikipe ya real madrid ntiyari yakinnye umukino ubanza wabahuje na Switzerland kubera ikibazo k’imvune yari afite.

Gusa kuri uyu mugoroba yari yagarutse yariye amavubi ,atsinda ibitego 4 wenyine nyuma yuko abannyi babiri ba Andorra basohowe hanze kubera gusagarira iki cyamamare.

Ronaldo yafunguye amazamu nyuma y’amasegonda 73,ubwo Andorra yari inaniwe gukuramo koroneli.

Ibindi bitego bibiri byatsinzwe na ricardo quaresma na joao cancelo.

Abakinnyi bagera kuri babiri beretswe ikarita itukura nyuma yo kuvuna Ronaldo basohorwa hanze y’ikibuga .

Iyi yari hat-trick ya kane kuri captain wa Portugal mu gihu cye. kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 65 mumikino mpuzamahanga 134.

Nyuma Ronaldo yagize ati: “twari yuzi ko igitego cya mbere kiraba ari ingenzi kuri twe, ndabizi ko ndi ingenzi nk’abandi bakinnyi bose.natanze buri kimwe kukipe y’igihugu,numva ndi ingenzi kandi ndishimye nyuma yo kuva mumvune.dusigaje imikino 8 kandi kuyitsinda yose kugirango tujye mugikombe cy’isi.”

Yanditswe na Ndacyayisaba Hubert/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/10/2016
  • Hashize 8 years