Umwanzuro wa Gerard Pique ni ukwiumbura nyuma yo gushinjwa gukambanira igihugu

  • admin
  • 10/10/2016
  • Hashize 8 years

Uyu mugabo Gerard Pique w’imyaka 29, ukinira ikipe ya FC Barcelone ntag bwo abanye neza n’abafana bamwe na bamwe ba Espagne kubera ukuntu agaragaza uruhare rwe mugushaka ubwigenge bw’intara ya catalonia, ibi byatumye afata umwanzuro wa kuzasezera muri iyi kipe y’igihugu nyuma y’igikombe cy’isi 2018.

Ni nyuma y’uko mu mukino batsindaga Albania kuri iki cyumweru 2-0, umupira yari yambaye ntiwari uriho I darapo ry’igihugu kumaboko.

Imbuga nkoranyambaga zafashe iyambere mu kubinenga, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne ryo ryabaye nkirijijisha kuko ryabaye nk’irikingira uyu mugabo ikbaba.

Pique yari yambaye umupira w’amaboko maremare kimwe captain Sergio Ramos, byatumaga bitoroha kubona ibendera n’ikirango cy’igihugu.

Yakuyeho amaboko y’umupira (muremure)we, nkuko abandi bakinnyi babikora mumikino itandukanye’.kugirango bamuvane mumazi abira.

Pique watwaranye na Espanye igikombe cy’isi mu 2010 n’igikombe cy’uburayi, yagize ati: ”nagerageje buri kimwe, gusa sinshobora kwihanganira ibi habe na gato.”

Kubera iyi mpamvu yatangaje ko nyuma y’igikombe cy’isi kizabera muri Russia azaba afite imyaka 31, akazahita asezera muri iyi kipe y’igihugu.

Yanditswe na Ndacyayisaba Hubert/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/10/2016
  • Hashize 8 years