Amafoto! nyumo yo guca muri Man U na City, kuki Tevez yarijije abafana kandi agiye kujya gufata akayabo?
- 23/12/2016
- Hashize 8 years
Mu mukino wa nyuma umusore w’umunya Argentina Carlos Teves yakiniye ikipe ye imuba mu maraso, Boca Junior y’iwabo muri weekend ishize, bawutsinze Colon ibitego 4-1 harimo na kimwe cya ariko nyuma ya wo aza gusezera ku bafana n’imvamutima nyinshi mbere yo kwerekeza muri Shanghai Shenhua yo mu Bushinwa aho azajya afata akayabo k’ibihumbi 614 by’amapawundi ku cyumweru bizatuma uyu musore wakiniye amakipe akomeye na Manchester zombi na Juventus azaba ari we mukinnyi uhembwa menshi ku isi.
Mu byo yumvikanye na Shanghai Shenhua harimo n’imodoka (A Porsche every day), Kajugujugu buri cyumweru (a helicopter every week), ikirwa cye wenyine n’ibindi nkuko tubikesha SunSport.com
Nyuma y’umukino yasezeye ku bafana byerekana ko ibye na Shanghai Shenhua byamaze kuzuzwa
Abafana n’amarira y’ibyishimo by’uko umusore wabo agiye kuba uwa mbereku isi ariko batekereza ko agiye kubasiga bakoongera bakababara, bari benshi ku ruzitiro ry’ikibuga bamusaba ngo niba bishoboka agumane na bo.
N’abana ubwabo byabakoze ku mutima
Umwe muri abo bafana yinjiye mu kibuga maze amuhobera nk’aho ari ubwa nyuma
Nyamara Tevez we yarisekeraga, ubanza yarabaga arigutekereza ku mafaranga amutegereje
Yanditswe na Lukundo/Muhabura.rw