Nyamasheke: Umurenge Kagame cup abafite ubumuga bashimira by’umwihariko Perezida Kagame
- 27/03/2017
- Hashize 8 years
Nyuma y’uko hasojwe imikino y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’akarere mu mupira w’amaguru no gusiganwa, kuwa 26 hari hatahiwe abafite ubumuga mu bagore n’abagabo aho basoje bishimira ubwinshi bw’abaje kubashyigikira ari nako bavuga ko ari umusaruro w’awagaciro Perezida Kagame Paul yabahaye.
Kuri iki cyumweru D, mu Murenge wa Ruharambuga, I Ndendezi ni ho habereye iyi mikino. Ni imikino yitabiriwe n’amakipe ane (abiri y’abagabo n’abiri y’abagore). Muri icyi cyikiro hakaba hakinwe umukino wa seating volleyball. Ni ibirori byatangijwe n’ Umuyobozi w’urubyiruko na Sport ku rwego rw’akarere, Tuyishime Fidele.
Kimwe no mu yindi mikino, n’ahabereye iyi y’abafite ubumuga hatangiwe ibiganiro bikubiyemo ubutumwa bucengeza iyi nsanganyamatsiko hanagarukwa by’umwihariko ku rubyiruko nk’imbaraga z’igihugu bibukijwe ko nta wakina umukino runaka cyangwa ngo yisanzure gutya mu bandi atwite cyangwa yokamwe n’ibiyobyabwenge.
Tuyishime Fidele wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere atanga ibikombe
Gusa kuri iyi nshuro byabaye umwihariko kuko wari umwanya wihariye ku bafite ubumuga. Ku ruhande rwabo bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, banashimagiza Perezida Kagame Paul wanitiriwe iyi mikino ku buryo akomeza kubazirikana by’umwihariko. Abakinnyi bagera kuri 48 bose hamwe bagabanyijwemo amakipe ane: hagakorwa A na B ku bagabo no ku bagore. N’Ibwo habonetse abatsinze n’abatsinzwe, bose hamwe barahembwe bakazanakomeza kwitegurira hamwe imikino yoku rwego rw’intara.
Nsabiamana Xavier ni Captain w’ikipe A y’abagabo, akomoka mu murenge wa Ruharambuga akaba afite imyaka 28. Yagize ati: “Hari Kagame hakaba na Cup. Kagame ni umubyeyi wacu, yabishimangiye atuzirikana. Naho Cup wabaye umwanya mwiza wo kumenyana na bagenzi bacu tutari tuziranye. Twishimiye ko tugiye gusohokera akarere.” Ibi abihuriyeho na Ngirimana Jean Paul w’imyaka 35 kuva mu murenge wa Karambi wari captain ku rundi ruhande: yongereyeho ati: “n’abandi nibaze, bave mu bwigunge, tumenyane kandi twidagadure kuko nyakubahwa umubyeyi wacu yaduhaye rugari.”
Abasifuzi ba FRVB
Ku ruhande rw’abagore, captain Nshimiyimana Adeline w’imyaka 24, akomoka Ruharambuga yagize ati: “iyi mikino ni ingenzi, nk’ubu twamenyanye na bagenzi bacu tutakinanaga mu ikipe y’akarere. Twari hasi ntawakekaga ko n’abafite ubumuga twahuruza imbaga, bakaza kudufana. Arakaramba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame witiriwe iyi mikino.”
Uretse ibyo, bijyanye n’iyi mikino y’Umurenge Kagame cup, abafite ubumuga bo muri aka karere ka Nyamasheke barivuga ibigwi. Usibye gahunda ya girinka yabagejejweho ngo bakaba bari kunywa amata, ubu bari no kwisonga mu kwiga imyuga aho banatangiye gushyira mu bikorwa ibyo bize ku buryo bari nko gukora amasabune, amabuji, baradoda bakanasudira ku buryo bari kwinjiza ndetse bakanagirira igihugu akamaro. Ngo bakomeje gahunda yo gufasha Nyakubahwa perezida Paul Kagame guteza u Rwanda imbere.
basuhuzanyaga mbere yo gukina
Tuyishime FIdele wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere nawe ntiyagiye kure y’ibyo abakinnyi be batangaje. Yasobanuye neza intego z’iyi mikino y’ Umurenge Kagame Cup, anashimira abayigizemo uruhare bose ari na ko yifuriza amakipe agiye guhagararira akarere ka Nyamasheke ku rwego rw’intara amahirwe masa.
Nyiramana Jeanette wari uhagarariye ubuyobozi by’umurenge wa Ruharambuga wabereyemo iyo mikino
Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw