Amakuru meza ku bakunzi bikipe y’ingabo z’u Rwanda

  • admin
  • 17/10/2017
  • Hashize 7 years

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira 2017 hateranye inama yahuje abafana ba APR FC n’ubuyobozi bw’ikipe yabo. Bateraniye mu gace ka Nyarutarama yo mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo

Iyi nama yayobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC Maj.Gen Mubaraka Muganga yatangirijwemo gahunda nshya y’abafana bifuza gushyigikira ikipe yabo batanga inkunga y’amafaranga. Ku nshuro ya mbere byakozwe habonetse miliyoni zirindwi (7 000 000frw), kandi ngo ni gahunda izakomeza gukorwa binyuze muri ‘fan clubs’.

Nyuma yo kunanirwa gutwara igikombe cya shampiyona umwaka ushize no kudatangira neza umwaka w’imikino mushya, APR FC yatangarije abafana ko kuzana amaraso mashya mu ikipe. Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi bakina muri Gor Mahia FC yo muri Kenya ni bamwe mubo APR FC izasinyisha. Kandi ngo nibo babyisabiye.

Amakuru meza ku bakunzi b’iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda ni uko muri Mutarama 2018 bazabona abakinnyi bane bashya bayobowe na ba visi kapiteni b’Amavubi; rutahizamu Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi ukina hagati muri Gor Mahia FC yo muri Kenya.

Maj.Gen Mubaraka Muganga avuga kuri aba bakinnyi yabwiye abafana ko aribo bisabiye kugaruka gukina mu Rwanda bakabona APR FC ariyo kipe ijyanye n’ibyifuzo byabo.

Aba bakinnyi babiri bazatangira akazi gashya nyuma yo guhesha Gor Mahia FC igikombe cya shampiyona ya Kenya ya 2017, bashobora guhurira na bagenzi babo Emery Bayisenge na Meddy Kagere muri APR FC bakuzuza umubare w’abakinnyi bane bashya bazafasha APR FC muri CAF Confederations Cup 2018.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/10/2017
  • Hashize 7 years