Abakunzi ba Rayon Sports baraye mu byishimo, abakinnyi babona akayabo k’amafaranga y’agahimbazamusyi
- 21/02/2018
- Hashize 7 years
Ikipe ya Rayon Sports ikoreye amateka I Burundi, nyuma yo gusezerera n’itsinzi y’igitego kimwe ku busa bw’ikipe ya Lydia Ludic Academic yo muri iki gihugu. Kuri ubub buri abakinnyi ba Rayon Sports bakaba bagiye kugabana akayabo ka 12,000,000 Frw bari bemerewe nk’agahimbazamusyi bari bemerewe niramuka isezereye Lydia Ludic.
N’umukino warurimo ishyaka cyane kuko Rayon Sports yarifite abakinnyi 4 bakomoka I Burundi kandi bakina no mw’ikipe y’igihugu Intambamurugamba umukino watangiye ubona ikipe zose zihanganye ariko Rayon Sports yataka cyane kuko ariyo yari ikeneye itsinzi ku munota wa 30 Shaban Hussein Tchabalala ku mupira yarahawe na Nahimana shassir igice cyambere kirangira ari igitego kimwe ku busa .
Mu gice cya Kabiri cyatangiranye n’imvura nyinshi yariri ku kibuga cya Prince Louis Rwagasore ariko ntibyabuza Rayon Sports gukomeza kwihagararaho ,ku munota wa 59 Ismailla Diarra utari wabanje mu kibuga yasimbuye Manishimwe Djabel mu minota yanyuma Lydia Ludic yasatiriye Rayon Sports cyane mu buryo bukomeye ndetse ihusha n’igitego cyari cyabazwe ku kazi gakomeye kakozwe na Rutanga Eric Rayon sports irokoka uko iminota 90 isanzwe y’umukino irangiye bongeyeho iminota 3 , Lydia Ludic ntiyagira icyo iyimaza umukino urangira ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa Lydia Ludic isezererwa ku kibuga cyayo .
Ikipe ya Lydia Ludic Academic mbere yo gusezererwa na Rayon Sport
Yanditswe na Habarurema Djamali