Abatoza 9 ba Handball batsinzwe ikizamini
- 05/03/2018
- Hashize 7 years
Mu batoza 25 b’Abanyarwanda b’umukino wa Handball bitabiriye amahugurwa ya “Licence C” 16 nibo batsinze ikizamini bahawe n’inzobere yitwa Yvon Laurans wo mu Bufaransa naho 9 baratsindwa.
Aya mahugurwa yamaze ibyumweru bibiri yasorejwe kuri Sitade Amahoro i Remera kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Werurwe 2018.
Dismas Turatsinze usanzwe utoza Police Handball Club yabwiye abanyamakuru ko bize amaso akomeye yaba mu kwandika no mu gushyira mu bikorwa (practice) ariko nk’umuntu usanzwe muri uyu mukino yari afite icyizere cyo kuza gutsinda.
Dismas yakomeje avuga ko uwabahuguye nta marangamutima yagenderagaho ari na yo mpamvu ugomba gutsinda yatsinze n’ugomba gutsindwa agatsindwa.
Bizimana Festus Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) yasabye Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda kubyaza umusaruro abo batoza bitabiriye ayo mahugurwa.
Utabarutse Théogène Umuyobozi wa FERAHAND yavuze ko urwego rwa “C” ruri hejuru mu Rwanda kuko ari uwa mbere amahugurwa yarwo yabaye bityo bigaragaza ko n’urwego rw’abakinnyi ruzazamuka
Mu kiganiro n’abanyamakuru Utabarutse yagize ati “Uyu munsi twungutse umubare ufatika w’abatoza bashimishije, urwego rwa C ntabwo ari urwego ruto ntarwo twari dufite mu Rwanda, iyo umuntu afashe iminsi 15 yitoza ahugurwa n’umuntu ubifitiye ubushobozi akanabitsindira biba bigaragaza ko wa mukino wacu ari indi ntambwe uteye kurenza aho bari bari tukavuga ngo wenda ku rwego rwa Afurika dufite abatoza bari kuri iyo niveau ni ukuvuga ko n’abakinnyi bacu bazaba bari kuri niveau yo hejuru”.
Bugingo Emmanuel Umuyobozi wa siporo muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) yatangarije abanyamakuru ko hari icyizere ko hari umusaruro uzagaragara bitewe n’uko mu Rwanda habonetse abatoza benshi bari ku rwego rwo hejuru.
Bugingo yasabye abatoza batsinze ikizamini gukoresha ubumenyi bahawe bakaba babujyana no mu bihugu by’aka Karere ndetse no mu bindi byo ku mugabane wa Afurika ati “hazaba harimo no kwishakira umurimo”.
Inzobere mu mukino wa Handball ariyo Yvon Laurans wo mu Bufaransa, abatoza b’Abanyarwanda bamugeneye impano ikozwe mu ishusho y’ingagi nk’imwe mu nyamanswa ikunze gukurura ba mukerarugendo mu gihugu.
Aya mahugurwa yateguwe n’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) aterwa inkunga n’ikigega cyitwa “Solidarité Olympic” kibinyujije muri Komite y’Imikino Olempike mu Rwanda (CNOSR).
Yanditswe na Pascal Bakomere