Umutoza wa Rayon Sports yemerewe amasezerano nyuma yo gushima umusaruro we

  • admin
  • 19/03/2018
  • Hashize 6 years

Umutoza wa Rayon Sports w’agateganyo Ivan Minnaert agiye guhabwa amasezerano mashya nyuma yo gushima umusaruro we mu mikino mike amaze kuyitoza

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gusezererwa n’ikipe ya Mamelodi Sundowns, benshi bakemeza ko iyi kipe yitwaye neza ugereranyije n’urwego iyo bayikanaga isanzwe iriho, umutoza wa Minnaert byamuhaye amahirwe yo kuguma kuba umutoza mukuru w’iyi kip

Umunyamabanga uhoraho w’ikipe ya Rayon Sports Itangishaka Bernard, yatangaje ko bashimye umusaruro w’umutoza Ivan Jacky Minnaert watozaga nk’umutoza w’agateganyo wari mu igeragezwa

“Ntabwo umusaruro ari muke, ahubwo tubona ko ari mwiza, kuko mwabonye ko n’umupira dukinnye n’iyi kipe yajujubije abandi, n’umutoza wabo yaje aratubwira ngo turi mu makipe yamugoye, kandi n’umutoza (Minnaert) yabigizemo uruhare, urumva ko tugomba kumuha amasezerano.”

Umutoza Ivan Minnaert yaje mu ikipe asimbuye Olivier Karekezi uheruka gutandukana n’iyi kipe agahita yisubirira muri Sweden, aho yari yahawe inshingano zo gukina imikino ya Shampiona ibiri irimo uwa Gicumbi na Marines yose yatsinze, ndetse n’imikino ya Mamelodi Sundowns.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 19/03/2018
  • Hashize 6 years