FERWAFA yabonye umunyamabanga mushya

  • admin
  • 29/05/2018
  • Hashize 7 years

Kuri uyu wa kabiri mu masaha yo Ku gicamunsi,Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ko Uwayezu Francois Regis w’imyaka 35 ariwe munyamabanga mukuru waryo mushya.

Uwayezu wahabwaga amahirwe muri benshi bari basabye kuba abanyamabanga ba FERWAFA afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu bushabitsi “Master of Business Administration (MBA)”, kandi ngo azwiho gukunda umupira w’amaguru.

Rtd Sekamana Jean Damascene Perezida wa FERWAFA yabwiye urubuga rwa FERWAFA ko afitiye ikizere uyu munyamabanga we mushya.

Yavuze ko ari inararibonye ye mu miyoborere n’ubumenyi afite ku mupira w’amaguru ndetse n’uburambe bizafasha cyane FERWAFA.

Muhabura.rw

  • admin
  • 29/05/2018
  • Hashize 7 years