Umutoza w’ikipe ya Argentina yahishuye impamvu Lionel Messi atari kwitwara neza mu gikombe cy’isi

  • admin
  • 22/06/2018
  • Hashize 6 years

Umutoza w’ikipe ya Argentina Jorge Sampaoli yatangaje impamvu ikomeye iri gutuma Lionel Messi atitwara neza mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya aho yavuze ko ikiri gutuma iki cyamamare kititwara neza ari uko bagenzi be batari ku rwego rwo hejuru ndetse batigeze bakora cyane anavuga kandi ko imbaraga zabo ari Messi ariko mu mukino yabuze.

Ibi Sampaoli yabitangaje nyuma yo kwandagazwa n’ikipe ya Croatia mu mukino wa kabiri w’itsinda D ibatsinze ibitego 3-0 mu mukino Lionel Messi atigeze atera ishoti na rimwe rigana mu izamu cyangwa hanze yaryo kuko abasore ba Croatia bamunize karahava.

Sampaoli yavuze ko bagenzi ba Messi bari ku rwego rwo hasi ndetse ntibanabashije gukorana nawe avuga kandi ko imbaraga za Argantine ari Messi.

Sampaoli yagize ati “kubera ubuhanga buke bw’abakinnyi ba Argentina,byatumye Messi atigaragaza.Messi ntiyabashije kwigaragaza kubera ko bagenzi be batabashije gukorana nawe.Imbaraga zacu ni Leo,ariko ntitwabashije kumubona.Twashatse gukina nk’ikipe tukamuha imipira ariko abo twari duhanganye baduhagaritse.Birababaje Cyane”.

Uyu mukinnyi w’icyamamare yavuzwe cyane n’itamgazamakuru ryo mu gihugu cye aho bagiye bavuga ko atakiri Messikongeraho numero 10 ahubwo ni nimero 11 ukuyemo Messi.Umwe mu bakanyujijeho muri ruhago wanatwaye igikombe cy’isi cyo mu 1986 Argantine yatwaye witwa Jorge Valdano,yavuze ko Argantine yakinaga nk’iyitarimo Messi.

Argentina iri mu mazi abira kuko Iceland ibashije kwitwara neza ishobora gutuma iki kigugu cyageze ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’isi giheruka gisezererwa mu matsinda nkuko byagenze 2002.

Argentina isigaranye umukino umwe izakina na Nigeria gusa amahirwe yayo yo gukomeza ari hasi cyane kuko byose bizaterwa n’uko Iceland na Nigeria bazitwara.


Messi byamuyobeye nyuma yo kwandagazwa na Croatia aho yatsinzwe 3-0
Jorge Sampaoli yavuze ikiri gutuma icyamamare kititwara neza ari uko bagenzi be batari ku rwego rwo hejuru ndetse batigeze bakora cyane anavuga kandi ko imbaraga zabo ari Messi ariko mu mukino yabuze

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 22/06/2018
  • Hashize 6 years