FIFA na UEFA zije guhanganira i Kigali ku cyemezo cy’amarushanwa mashya
- 24/10/2018
- Hashize 6 years
Guhera kuwa Kane tariki 24 Ukwakira 2018 i Kigali harateranira inama ihuza abayobozi bakuru b’ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru ku isi.
Imwe mu myanzuro itegerejwe na benshi ikaba ari icyemezo ku mushinga wa Perezida wa FIFA wo gushyiraho amarushanwa mashya y’umupira w’amaguru, amarushanwa yamaganiwe kure na UEFA.
Tariki 25 na 26 Ukwakira abagiza Inama Nyobozi ya FIFA (FIFA Council) arateranira i Kigali muri Convention Center mu nama ngarukamwaka ihuza aba bayobozi bakuru b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi.
Biteganyijwe ko muri iyi nama hazaganirwa ku miyoborere mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru agize FIFA ariko umwe mu myanzuro itegerejwe ikaba ari umwanzuro ku mushinga wa Perezida wa FIFA Gianni Infantino ku marushanwa mashya mpuzamahanga arimo irushanwa irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’amakipe (Club World Cup) ndetse n’irushanwa rishya ry’isi rihuza amakipe y’ibihugu.
Infantino arifuza ko hongerwa umubare w’amakipe agihatanira akaba 24 aho kuba arindwi nk’uko byari bisanzwe. Uwo mushinga watanzwe n’itsinda ry’abashoramari ryo mu Buyapani rizwi nka SoftBank ku mafaranga yatanzwe n’igihugu cya Arabia Saudite hamwe na United Arab Emirates.
Aleksander Ceferin, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA)
Gusa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi (UEFA) ntiribikozwa kuko risanga iki gikombe cyongerewe imbaraga cyahangana n’irushanwa rihuza amakipe ya mbere mu mashampiyona y’i Burayi rizwi nka Champions League.
Undi mushinga ni uwo gushyiraho shampiyona y’isi y’amakipe y’ibihugu ikazajya iba ukwayo itandukanye n’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru, ubusanzwe kiba buri myaka ine.
Uyu mushinga nawo UEFA ntiwukozwa kuko isanga wabangamira irushanwa nk’iri UEFA iherutse gutangiza rihuza amakipe y’ibihugu ku mugabane w’i BUrayi rizwi nka UEFA Nations League.
UBwo Infantino yatangaga bwa mbere igitekerezo kuri iyi mishinga muri Werurwe uyu mwaka mu nama yabereye muri Colombia, Perezida wa UEFA Aleksander Ceferin yakirwanyije yivuye inyuma birangira gisubitswe ndetse isaba ko kitanagarurwa mu nama igiye kubera i Kigali ariko amakuru aturuka muri FIFA nuko iyi mishanga iri mu bigimba kuganirwaho.
Ikinyamakuru New York Times cyatangaje ko Abanyaburayi batiteguye kwemera ko habayo aya marushanwa abiri ya FIFA, bivugwa ko ashobora gushorwamo amafaranga menshi kandi akitabirwa n’abafana benshi ku buryo yabangamira Champions League na UEFA Nations League.
New York Times ikaba ndetse yatangaje ko aba Banyaburayi bashobora no gusohoka muri iyi nama igihe haba hafashwe imyanzuro batishimiye.
Inama Nyobozi ya FIFA igizwe na Perezida wa FIFA, abamwungirije umunani n’abandi banyamuryango 28.
- Aleksander Ceferin, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA)
- Gianni Infantino, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi (FIFA)
MUHABURA EDITORIAL