Amagare:Abanyarwanda batatu ku rutonde rw’abazatorwamo umukinnyi w’umwaka muri Afurika

  • admin
  • 26/11/2018
  • Hashize 5 years

Abari mu kanama gashinzwe gutegura irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo, batangaje urutonde rw’abakinnyi 15 bazatoranywamo umukinnyi w’umwaka mu mukino w’amagare muri Afurika hazamo abanyarwanda batatu.

Kuri uru rutonde rw’abakinnyi 15 bashyizwe ahagaragara, harimo abanyarwanda batatu ari bo Areruya Joseph, Mugisha Samuel na Bonaventure Uwizeyimana.

Uyu musore Areruya Joseph wegukanye irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo, akanitwara neza mu marushanwa atandukanye muri uyu mwaka, ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo cyatangiye mu mwaka wa 2012.

Ni mugihe aba basore b’abanyarwanda aribo Areruya Joseph na Mugisha Samuel bahoze bakinana muri Dimension data bari mu bitwaye neza uyu mwaka wa 2018.

Urutonde rw’abakinnyi 15 rwatangajwe

ARERUYA Joseph (Rwanda – Delko-Marseille)

CISSE Isiaka (Ivory Coast)

DE BOD Stefan (South Africa – Dimension Data for Qhubeka)

GHEBREIGZABHIER Amanuel (Eritrea – Dimension Data)

HENDRICKX Clint (South Africa – Bike Aid)

IMPEY Daryl (South Africa – Michelton-Scott)

KAMZONG Clovis (Cameroon)

KIPKEMBOI Salim (Kenya – Bike Aid)

KUDUS Merhawi (Eritrea – Dimension Data)

LAGAB Azzedine (Algeria – GSP)

MUGISHA Samuel (Rwanda-Dimension Data for Qhubeka)

MULUBRHAN Henok (Eritrea)

REGUIGUI Youcef (Algeria- Sovac)

SORGHO Mathias (Burkina Faso)

UWIZEYIMANA Bonaventure (Rwanda)

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/11/2018
  • Hashize 5 years