Urugendo rwa APR FC muri Champions League rwarangiriye muri Tunisia
- 04/12/2018
- Hashize 6 years
APR FC itsinzwe na Club Africain yo muri Tunisia 4-1 mu mukino ubanza w’amajonjora ya Champions League ihita isezerwa muri aya marushanwa.
Kunganya kurimo igitego byari kuba bihagije kuri APR kugira ngo isezerere Iyi kipe nyuma y’umukino ubanza warangiye amakipe yombi agiye miswi 0-0.
APR yatangiye yihagararaho ariko ku munota wa 13 imibare yari yamaze guhinduka ku rihande rwa APR aho yari imaze kwinjizwamo igitego cya mbere gitsinzwe na Khefifi.
Nyuma yo gutsindwa igitego cya APR yakangutse isatira izamu kugeza ubonye penariti ku ikosa ryakorewe Hakizimana Muhajdiri aba ari nawe uyitera arayinjiza igice cya mbere kirangira ari 1-1.
Mu gice cya kabiri Club Africain yaje yariye amavubi ishyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 64 cyatsinzwe na Sasraku.
Nyuma y’iminota itanu ku munota wa 69 Manishimwe Emmanuel yitsinze igitego cyahise gihanagura inzozi za APR zo kugera byibuze mu matsinda y’irushanwa nyafurika nk’uko mukeba Rayon Sports yabikoze igera muri kimwe cya kane cya Confederation Cup.
Nyuma yo gusezererwa kwa APR,ikipe y’u Rwanda ikiri mu marushanwa nyafurika ni Mukura nayo izakina umukino wo kwishyura na Free States Stars yo muri Afurika y’Epfo ejo kuri Stade Huye.Umukino ubanza wabereye Johannesburg mu cyumweru gishize warangiye ari 0-0.
Naho ku ruhande rwa APR bitaganyijwe izagaruka mu Rwanda ku munsi w’ejo ikazagera i Kanombe ku wa kane saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa APR:
Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Mugiraneza Jean Baptiste, Nshimiyimana Amran,Iranzi Jean Claude, Butera Andrew,Hakizimana Muhajdiri na Mugunga Yves
Niyomugabo Albert /Muhabura.rw