Amahindura ya Mukura VS iyasangije Free state Stars iyisezerera muri CAF confederation Cup [AMAFOTO]

  • admin
  • 05/12/2018
  • Hashize 5 years

Ikipe ya Mukura VS isezereye ku manywa ava ikipe ya Free State Stars mu marushanwa ya CAF Confederation cup.

Mu mukino wo kwishyura wahuje ikipe ya Mukura victory sport n’ikipe ya Free State Stars yo muri Afurika y’epfo ikinamo umunyarwanda Kwizera Olivier,urangiye Mukura itsinze Free State Stars 1:0

Igitego Mukura yatsinze cyaturutse Kuri koruneri nziza yatewe na Ciza Hussein Mugabo, umupira urenga ba myugariro bose ba Free State Stars ugera kuri Nshimirimana David afungura amazamu n’umutwe ku munota wa 57 w’umukino.

Mu gice cya kabiri Ku munota wa 61’ umunyezamu Mbambo Samkalo yagaragaje ibikorwa byo gutinza iminota nyamara batsinzwe,umutoza ahita afata icyemezo cyo kumusimbuza ahita aha umwanya umunyarwanda umwe rukumbi ukina muri iyi kipe Olivier Kwizera umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Uyu mukino wagaragaje urukundo n’ubufatanye buri mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko abafana benshi ba Rayon Sport ndetse na Kiyovu Sport bitabiriye uyu mukino.

Umufana ukomeye wa Rayon Sports,Rwarutabura nawe yari mu Karere ka Huye aho yagiye gufana iyi kipe y’i Huye yambara umukara n’umuhondo.

Bisobanuye ko biba byavuye mu rwego rw’ikipe ahubwo biba byabaye mu rwego rw’igihugu nk’uko abenshi babitangazaga.

Bamwe mu bayobozi bakuru mu gihugu bashimishijwe n’iyi ntisnzi aho Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ubutwerere n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe abaicishije kuri twitter ye yagize ati”Mwakoze Mukura v s ku tsinzi yanyu ndetse no gukomeza mu irushanwa,ubu mugiye guhararira igihugu mu kindi kiciro”.


Naho Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bamporiki Edward yagize ati”Ibyishimo muhaye Abanyarwanda nibigume. Ubumwe bw’intore bunoza intambwe, nibibe ihame.Mwakoze ubumwe bwacu ni imbaraga zacu”.








Umufana ukomeye wa Rayon Sports,Rwarutabura (uri inyuma muri babiri bahagaze) nawe yari mu Karere ka Huye
ku munota wa 61 umunyezamu Mbambo Samkalo yasimbuwe n’umunyezamu w’Amavubi Olivier Kwizera

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/12/2018
  • Hashize 5 years