Polisi y’igihugu cya Uganda yabujije abaturage kureba filime

  • admin
  • 05/07/2016
  • Hashize 8 years

Polisi yo mu gihugu cya Uganda yafatiriye DVD zirenga 20 za Filime igaragaza urugendo rw’iki gihugu kuva mu 1982 ndetse inabuza abaturage kuyireba bitewe n’amashusho yayo ngo ateye ubwoba.

Nk’uko ikinyamakuru New Vision kibitangaza ko iyi filime yitwa “The Journey of Uganda since 1982” bishatse gusobanura ngo “Urugendo rw’igihugu cya Uganda kuva mu 1982”, yatangiye gukwirakwiza hirya no hino mu mijyi itandukanye, gusa inzego z’umutekano zo zigasaba ko yahagarikwa. Iyi filime yakozwe n’itsinda ryitwa Twerwaneko, ntihigeze hagaragazwa ikibi kiri mu mashusho yayo, uretse kuvuga ko polisi ubwayo yayikoreye ubugororangingo bagasanga iteye ubwoba.

Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Fred Enanga, yatangirije itangazamakuru ko abahanga bamaze kuyikoraho ubusesenguzi ndetse ngo bakaba bagiye no kuyishyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe itumanaho (UCC) kugira ngo narwo rugire icyo ruyivugaho. Uyu muvugizi yasabye abaturage kutareba iyi filime ndetse anabasaba ko uzabona wese amashusho y’iyi filime ari gucuruzwa ngo azahite atungira agatoki inzego z’umutekano aho iri gucururizwa.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/07/2016
  • Hashize 8 years