Inyeshyamba z’abarundi zafatiwe mu Rwanda zasobanuye ko zafashwe kubera kutamenyera igice barwaniragamo
- 06/10/2020
- Hashize 4 years
Ku wa 29 Nzeri 2020 ni bwo ingabo z’u Rwanda zafashe mpiri inyeshyamba 19 zo mu mutwe wa RED Tabara zinjiye ishyamba rya Nyungwe zikisanga zarenze umupaka w’u Burundi zikagera muri metero 600 ku butaka bw’u Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Ukwakira ubwo Nkurunziza Egide, Umuyobozi w’izo nyeshyamba, yahabwaga umwanya wo kuvugana n’itangazamakuru, yasobanuye uburyo bafashwe n’ingabo z’u Rwanda mu buryo batabikekaga kuko bo bari bazi ko bakiri mu Burundi.
Nkurunziza yavuze ko we n’itsinda yari ayoboye bavuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo baciye mu Kiyaga cya Tanganyika tariki ya 28 Kanama 2020, kuva icyo gihe kugeza igihe bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bari bamaze igike kirenga ukwezi bahanganye n’abasirikare b’u Burundi ndetse n’umutwe witwaje intwaro w’imbonerakure.
Yavuze ko bisanze ku butaka bw’u Rwanda kuko batari bamenyereye ishyamba rya Nyungwe, bityo baje kwisanga barenze imbibi batabizi bituma baza kwisanga mu maboko y’ingabo z’u Rwanda zirinda umupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu ishyamba rya Nyungwe.
Uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 05 Ukwakira, Itsinda ry’Ingabo z’Urwego rushinzwe kugenzura imipaka yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari EJMV (Extended Joint Mechanism of Verification) rugize Inzego z’Inama mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), ryaje gukora iperereza kuri abo barwanyi.
Iryo tsinda ryari rigizwe n’abasirikare bakuru batanu ryaje kuko nyuma yo gufata izo nyeshyamba Ingabo z’u Rwanda (RDF) zahise zimenyesha urwo rwego kugira ngo ruzaze gusuzuma no gukora iperereza kuri abo barwanyi biyemerera ko ari ab’Umutwe wa RED Tabara urwanya Leta y’u Burundi.
Umuyobozi wa Batayo y’Ingabo za RDF zirwanira ku butaka muri ako gace Maj Alexis Nkuranga, yabasobanuriye uko izo nyeshyamba zafashwe zigahita zinamburwa intwaro zikimara kugwa mu mutego w’Ingabo z’u Rwanda.
Izo nyeshyamba zafatanywe intwaro zitandukanye zirimo machine gun, RPG launcher imwe, SMG (AK 47) 17, na radiyo ebyiri zo mu bwoko bwa motorola bifashishaga mu itumanaho. Zahise zifungwa ndetse zitangira no guhatwa ibibazo mu iperereza ryagutse.
Uhagarariye itsinda rya EJVM, Colonel Ibouanga Rigobert waturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko baje bafite gahunda yo kugenzura imiterere y’ikibazo no gutanga raporo ku buyobozi bw’urwego bushinzwe ibibazo birebana n’imipaka.
Yagize ati: “Inshingano yacu hano uyu munsi ni ugukora iperereza hanyuma tukazatanga raporo ku bayobozi ba EJVM tariki ya 7 Ukwakira 2020.”
Yakomeje asaba imitwe yitwara gisirikare ikorera mu mashyamba atandukanye yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari guhagarika ibikorwa bya kinyamaswa kuko bidindiza iterambere ry’abatuye aka karere.
Yakomeje avuga ko iki kibazo kizanaganirwaho mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bibazo by’Akarere k’Ibiyaga Bigari, izaba ihuje Abagaba b’Ingabo b’ibihugu bigize akarere.
MUHABURA.RW Amakuru nyayo