I ngabo z’u Rwanda zongeye gushyirwa mu majwi n’ Igihugu cy’u Burundi

  • admin
  • 06/10/2016
  • Hashize 8 years

Abayobozi b’Intara ya Ngozi bakaba bavuga ko ubu ari ubushotoranyi kuko ngo bitumvikana ukuntu abasirikare b’ikindi gihugu bavogera u Burundi kandi uwo musozi usanzwe uri ku ruhande rw’u Burundi

Mu gihugu cy’u Burundi baravuga ko abasirikare b’u Rwanda bitwaje intwaro bari kumwe n’abaturage b’Abanyarwanda binjiye ku butaka bw’u Burundi kuri uyu wa kabiri ushize, ku musozi wa Sabanengwa, mu Ntara ya Ngozi, Komini Mwumba, bivugwa ko ari ho perezida Nkurunziza avuka.

Aya makuru avuga ko ngo aba baturage b’u Rwanda n’abo basirikare basize basambuye inzu y’umuryango w’Abarundi baba kuri uwo musozi bari barimo kubaka. Abayobozi muri iyi ntara bakavuga ko ibyo byakozwe ari ugushotora Abarundi.

Umuyobozi w’Intara ya Ngozi, Albert Nduwimana avuga ko uwo musozi uri ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda, ngo abo basirikare ‘abo baturage bakaba barahinjiye nka saa yine bakahamara nk’isaha nk’uko ubmnews dukesha iyi inkuru ikomeza ivuga.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Abanyarwanda bagiye batwaye ibiti byari bisakaye iyo nzu ngo n’ibishyimbo by’abaturage.

Abayobozi b’Intara ya Ngozi bakaba bavuga ko ubu ari ubushotoranyi kuko ngo bitumvikana ukuntu abasirikare b’ikindi gihugu bavogera u Burundi kandi uwo musozi usanzwe uri ku ruhande rw’u Burundi.

Nyamara n’ubwo u Burundi bukomeje gutunga agatoki u Rwanda, imiryango mpuzamahanga yo ikomeje kunenga ko Perezida Nkurunziza yanze kuyoboka inzira y’ibiganiro bigamije amahoro hagati ye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Ibi birego u Rwanda rwakomeje kubihakana ruvuga ko nta nyungu rwakura mu guteza umutekano muke mu Burundi, ndetse nta n’inyungu rwakura mu kubona abavandimwe b’abarundi bamarana.

Yanditswe na Salongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/10/2016
  • Hashize 8 years