Perezida Vladimir Putin yahakanye yivuye inyuma Ibishinjwa Donald Trump

  • admin
  • 17/05/2017
  • Hashize 7 years

Perezida w’ Uburusiya, Vladimir Putin yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yamenye amabanga mu kiganiro yagiranye na minisitiri w’ ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov.

Putin yatangaje ko mu kiganiro Trump yagiranye na ministiri Lavrov nta mabanga ajyanye n’imiyoborere ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yigeze amena ndetse ko hari n’inyandiko ibihamya.

Ibi Putin yabitangaje kuri uyu wa gatatu mu nama yamuhuzaga na ministiri w’ intebe w’ Ubutariyani Paolo Gentiloni ashimangira ko Uburusiya bwiteguye kugaragaza inyandiko z’ibiganiro Lavrov yagiranye na Perezida Trump mu cyumweru gishize I Washington.

Perezida w’Amerika, Donald Trump abonana n’abategetsi b’Uburusiya.

Yanditswe na Salongo/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/05/2017
  • Hashize 7 years