Kim jong-Un yiteguye gukorana ibiganiro na Donald Trump Nyuma yo gufatirwa ibindi bihano bikarishye

  • admin
  • 26/02/2018
  • Hashize 6 years

Ubutegetsi bwa koreya ya Ruguru kuri iki cyumweru tariki ya 25 Gashyantare bwavuze ko bwiteguye gukorana ibiganiro na reta ya Washington nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bwa koreya yepfo.Ku munsi umwe nubundi,ibiro ntangazamakuru bya Koreya ya Ruguru byagaragaje itangazo rya Minisitiri w’ububanye na mahanga rishinza Reta zunze ubumwe z’Amerika guteza akavuyo mu mu kigobe cya Koreya zombi bazifatira ibindi bihano bikaze.

Pyongyang ikaba yemeje kur’iki cyumweru ko yiteguye kugirana ibiganiro n’Amerika,ibi byatangajwe n’ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru nyuma y’ibiganiro hagati ya perezida wa Koreya y’epfo Moon Jae-In n’itsinda ry’abayobozi bakuru ba Koreya ya Ruguru.

Ku rukuta rwa Fesibuke bagize bati”Itsinda ry’abayobozi ba Koreya ya Ruguru ryavuze ko Koreya ya Ruguru yiteguye kugirana ibiganiro na Reta zunze ubumwe z’Amerika”.

Itsinda ry’abayobozi riturutse muri Koreya ya Ruguru riyobowe na Generale Kim Yong Chol ryageze muri Koreya y’Epfo kuri iki cyumweru mu mughango wo gusoza imikino ya Olempike.Ibi biganiro hagati y’abayobozi ba Pyongyang na Perezida Moon jae-In bikaba byamaze isaha yose nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Yonhap byo muri koreya y’Epfo.

Aba bayobozi kandi batangaje ko umukuru w’igihugu cyabo Kim Jong-Un ko yagaragaje aho Moon Jae-In ahagaze kubyerekeranye no gushaka gukorana ibiganiro bizahuza Koreya zombi. Ni nabwo kandi ibiro ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru KCNA kuri iki cyumweru byahise bishyira ahagaragara itangazo rya minisitiri w’ububanye n’amahanga wa Koreya ya Ruguru rishinza igigu cy’Amerika guteza akaduruvayo ku biberara muri buriya butaka bwa Koreya mbere y’uko basoza imikino ya Olempike aho bamenye ibindi bihano bishya byabafatiwe.

Muri iryo tangazo yagize ati”Koreya zombi zarafatanyije kandi imikino yagenze neza.Ariko Amerika,yateguye intambara ku kirwa aho yashyiriyeho Koreya ya Ruguru ibindi bihano mbere y’uko dusoza iyi mikino ya Olempike”.

Donald Trump kuwa gatanu w’icyumweru gishize aherutse gutangaza ibihano bishya yafatiye kompanyi 50 z’amato yo munyanja.ibyo bihano byose birareba umuntu ku giti cye,ibigo 27 ndetse n’amato 28 abarurirwa kuri Koreya ya Ruguru,Ubushinwa,Singapuru,Tayiwani,Ibirwa bya Marishari,Tanzaniya,Panama n’Ibirwa bya Komore.Amerika yatangaje ko ibi bihano bishya noneho bikaze bitigeze bibaho kuri Koreya.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/02/2018
  • Hashize 6 years