Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Macron w’u Bufaransa

  • admin
  • 11/03/2018
  • Hashize 6 years

Perezida Kagame uri mu Buhinde mu nama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba; yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we wayitabiriye.

Iyi nama y’umunsi umwe yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Leta bagera kuri 20 baturutse muri Afurika no mu birwa bitandukanye ku Isi.

Ubwo iyi nama yafungurwaga, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bayitabiriye avuga ko ibihugu by’Isi bifite amahirwe yo kuba bigerwamo n’izuba, bidakwiye guhura n’ikibazo cyo kubura umuriro.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ikoreshwa ry’imirasire y’izuba ari kimwe mu byafasha mu guhangana n’ihinduka ry’ibihe. Ikindi kandi ni uko ngo ryakwifashishwa nk’uburyo burambye bwo kurengera ibidukikije kandi rigahendukira abantu bose.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko muri iyi nama Perezida Kagame yahuye na Macron uyobora u Bufaransa; gusa ntabwo ibyo aba bayobozi bombi baganiriye byigeze bitangazwa.

Perezida Kagame yaherukaga guhurira na Macron muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama y’Umuryango w’Abibumbye. Icyo gihe hari muri Nzeri 2017.

Hagati aho, u Bufaransa bukomeje kotswa igitutu kuva ubwo Perezida Macron w’imyaka 40 agiriye ku butegetsi aho ari gusabwa gukora ibitandukanye n’iby’abamubanjirije akemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanatera intambwe yo kubisabira imbabazi.

Chief editor

  • admin
  • 11/03/2018
  • Hashize 6 years