Wa mugore ukina filime z’urukozasoni wavuze ko yaryamanye na Perezida Trump yafunzwe

  • admin
  • 13/07/2018
  • Hashize 6 years

Stormy Daniels Umukinnyi wa filime z’urukozasoni uherutse no gutangaza ko yaryamanye na Donald Trump mbere yo kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi nyuma yo kubyina yambaye imyambaro y’imbere hanyuma akemerera abari aho ko bajya bamukoraho.

Daniels ubusanzwe witwa Stephanie Clifford yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kuva ku rubyiniro rw’akabari Sirens Strip Club mu Mujyi wa Colombus.

The Guardian dukesha iyi nkuru yavuze ko Daniels yatawe muri yombi azira kwemerera umukiliya wari waje mu kabyiniro kumukorakora kandi bitemewe n’amategeko.

Umunyamategeko wa Daniels, Michael Avenatti yavuze ko umukiliya we yafashwe ku mpamvu za politiki.

Amategeko ya Leta ya Ohio ntiyemerera ababyinnyi bambaye ubusa cyangwa abambaye utwenda tugaragaza imyanya yabo y’ibanga kuba bakorakorwa n’abandi bantu batari abo mu miryango yabo igihe bari ku rubyiniro.

Avenatti yavuze ko umukiliya we yazize impamvu za politiki ngo kuko ibyo gukorakorwa n’abakiliya amaze kubikora mu tubyiniro dusaga ijana kandi nta wabimuhaniye.

Yagize ati “Ibi ni umugambi wari wateguwe. Birababaje kuba amafaranga agenewe iyubahirizwa ry’amategeko apfushwa ubusa ku bikorwa bidasobanutse by’abakiliya bakoze ku babyinnyi mu kabyiniro.”

Avenatti yavuze ko ibyo umukiliya we ashinjwa bazabihakana bivuye inyuma.

Icyakora Daniels yaje kurekurwa by’agateganyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane amaze kwishyura ingurane y’amadolari 6 000. Aragezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatanu ashinjwa ibyaha byoroheje byo gukorakora umukiliya mu buryo bw’urukozasoni.

Stormy Daniels yavuzwe cyane mu minsi ishize ubwo yatangazaga ko Trump yamwishyuye 130 000 by’amadolari kugira ngo atavuga ko baryamanye mu 2006 akamuvangira mu matora.

Trump yakunze guhakana kuryamana n’uwo mugore, icyakora yemera ko yamwishyuye ayo mafaranga kugira ngo adakwirakwiza icyo gihuha ubwo yiyamamarizaga kuyobora Amerika muri 2016.

Uyu mugore aherutse kurega mu rukiko Trump n’umunyamategeko we Michael Cohen ashaka ko rutanga uburenganzira amasezerano y’ibanga basinyanye mbere y’amatora agashyirwa hanze.


Stormy Daniels uherutse no gutangaza ko yaryamanye na Donald Trump mbere yo kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Stormy Daniels Umukinnyi wa filime z’urukozasoni yatawe muri yombi

Muhabura.rw

  • admin
  • 13/07/2018
  • Hashize 6 years