Umukambwe Kofi Annan wabaye umunyamabanga mukuru wa ONU yitabye Imana

  • admin
  • 18/08/2018
  • Hashize 6 years

Kofi Annan wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye [ONU], yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko, azize uburwayi.Inkuru y’urupfu rwa Kofi Annan yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2018.

Umuryango uhuriwemo n’abahagarariye ibihugu byabo wamwitiriwe, wasohoye itangazo ugira uti”Yatabarutse mu mahoro kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kurwara igihe gito.”

Inkuru ducyesha The Guardian ni uko uyu mukambwe yaguye mu Busuwisi aho yari amaze imyaka aba ndetse akaba ariho yivurizaga nubwo indwara yamuhitanye itatangajwe.

Annan yabaye Umunyamabanga Mukuru wa karindwi w’Umuryango w’Abibumbye awuyobora manda ebyiri, kuva muri Mutarama 1997 kugeza mu Ukuboza 2006.

Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU uriho kuri ubu, ni umwe mu bakomeje kohereza ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Bwana Annan.

Mu itangazo yasohoye, Bwana Guterres yavuze ko Bwana Annan yari “Imbaraga ziyobora abandi mu gukora icyiza.”

Kofi Atta Annan yavukiye mu mujyi wa Kumasi muri Ghana ku wa 8 Mata 1938, akaba ari umwe mu banyafurika bagize ijambo rikomeye ku rwego rw’Isi. Mu 2001 yahawe Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Chief Editor

  • admin
  • 18/08/2018
  • Hashize 6 years