Perezida Museveni yeruye avuga icyatumye yirukana Gen.Kale Kayihura

  • admin
  • 20/11/2018
  • Hashize 5 years

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yashyize ava ku izima atangaza ko yirukanye uwahoze ari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura kubera amakosa yita ayakomeye yakoze yari gutuma umutekano w’igihugu cye ujya mu kangaratete.

Ibi yabisobanuye neza mu nama yateranye kuwa 10 Ugushyingo 2018, yari yahuje abagize Komite Nkuru Nshingwabikorwa y’Ishyaka riri ku butegetsi (NRM),aho uyu mukuru w’igihugu cya Uganda yagize icyo avuga ku iyirukanwa rya Gen Kale Kayihura Muhwez ryari ryarabaye urujijo mu batari bacye.

Chimpreports yatangaje ko abantu benshi mu bari bitabiriye inama bavuga ko Museveni yemeza neza ashize amanga ko amakosa ya Gen Kayihura yari gutuma ingamba zo guhangana n’umutekano mucye mu gihugu cya Uganda ziba imfabusa.

Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko Gen Kayihura yakoze amahano igihe yifataga agahindura uburyo bw’itumanaho busanzwe bukoreshwa muri Polisi ya Uganda akishyiriraho ubwo yishakiye.

Ati”Polisi yarahinduye iva ku buryo gakondo bwo gukoresha radiyo (ibyoombo), batangira gukoresha amatelefoni ngendanwa.”

Uburyo bw’itumanaho rya telefone Museveni abunenga ko bukoreshwa hagati y’umuntu n’undi mu gihe ibyombo biba byumvwa na buri wese bityo bikaba byakoroha gutabara igihe haba havutse ikibazo mu gace runaka.

Perezida Museveni ati “Ikoreshwa rya telefoni ryatumaga polisi idatabara aho rukomeye. Radiyo zifasha buri wese kumenya amakuru bityo akaba yatabara mu gihe cya nyacyo.”

Chimpreports ikomeza ivuga ko igihe Gen Kale Kayihura yagezwaga mu rukiko rwa Girikare Makindye,umwe mu bapolisi bakuru waganiriye n’iki gitangazamakuru na ariko ntashake ko amazina ye atangazwa yavuze ko itumanaho runaka rikoreshwa bitewe n’ikibazo gihari.

Ati “Duhindura uburyo bw’itumanaho bitewe n’ubutumwa dushaka gutanga. Gukoresha telefoni byuzuzanya na radiyo, byombi birafasha.”

Museveni atangaje ibi nyuma y’ameze asaga umunani Gen Kale Kayihura yirukanwe ku kazi muri Mata 2018 ndetse akanatabwa muri yombi muri Kamena nyuma agashyikirizwa urukiko rwa Gisirikare Makindye mu Mujyi wa Kampala.

Gusa ibyo ashinzwa bizwi ni ukugira uruhare mu gufasha, gutegura no gushimuta Abanyarwanda baba muri Uganda bakagarurwa mu Rwanda ku ngufu hagati ya 2012 na 2016.Hakiyongeraho kandi kunanirwa kurinda ibikoresho bya gisirikare nubwo ibi byaha byose abihakana.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/11/2018
  • Hashize 5 years