Uganda:Umwe mu baminisitiri muri Sudan y’Epfo yafashwe acyekwaho kunywa itabi rizwi nka Shisha

  • admin
  • 06/01/2019
  • Hashize 5 years

Abantu bagera kuri 17 barimo n’umuyobozi ukomeye muri guverinoma ya Sudan y’Epfo bafatiwe mu tubari bari kunywa itabi rizwi nka Shisha bahita bafungwa kuwa Gatandatu.

Polisi yo mu mujyi wa Kampala yavuze ko abafashwe,umwe muri bo yisobanuye avuga ko ari minisitiri muri kimwe mu bihugu byo muri EAC,bahita babafungira kuri sitasiyo ya polisi ya kabalagala.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kampala Luke Owoyesigyire, yemeje aya makuru y’ifatwa ry’aba bantu ryabaye kuwa Gatandatu taliki 5 Mutarama yongeraho ati”Minisitiri niwe gusa wisobanuye mu gitondo ubwo hakorwaga imyiyereko y’abafunzwe.yarekuwe nyuma yo kumenya uwo ariwe by’umwihariko”.

Gusa polisi ntivuga niba uyu muminisitiri utatangajwe amazina azajyanwa mu rukiko nk’abandi,ariko amakuru agera kuri Monitor, Muhabura.rw icyesha iyi nkuru, avuga ko ashobora kutazagezwa mu rukiko kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byombi utazamo agatotsi.

Polisi yahise ifunga ububari butatu aribwo Kampala Forest, De Posh ndetse na Savanah ari naho aba bantu bafatiwe.

Itegeko rihana abanywi b’ibatabi babikorera mu ruhame muri Uganda,ryashyizweho mu 2015 ritangira gukurikizwa muri Gicurasi 2016.Kuva icyo gihe abantu bagera kuri batatu bamaze guhamwa n’icyaha cyo kunywera itabi mu ruhame.

Owoyesigyire yavuze ko abandi baribafunganwe n’uwo muyobozi bazagezwa mu rukiko kuri uyu wa Mbere bashinzwa icyaha cyo kugurisha no kunywa itabi binyuranyije n’ingingo y’itegeko rya 7 mu gika cyaryo cya 16.

Kuri ubu ngo umuntu uhamwe n’icyaha cyo kunywa itabi cyangwa kurigurisha mu ruhame akatirwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe cyangwa agatanga amande angana n’amashiringi ya Uganda ibihumbi 480 cyangwa akabikora byose.

Naho nyiri kabare aho itabi bari kurinywera,ashobora gucibwa amande y’amashiringi ya Uganda ibihumbi 20 ndetse akabari kagahagarikwa gukora mu gihe kingana n’amezi asaga atandatu.

Kuri ubu mu gihugu cya Uganda itabi rya Shisha ryaramamaye mu rubyiruko no mu tubari twinshi ndetse n’ahantu hakorerwa imyidagaduro bararigurisha ku bwinshi n’ubwo ryahagaritswe kunyobwa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/01/2019
  • Hashize 5 years