Al-Shabaab yagabye igitero mu mujyi wa Nairobi

  • admin
  • 15/01/2019
  • Hashize 5 years

Al-Shabaab yigambye ko ariyo yagabye igitero kuri hoteri ya Ducit iri mu nyubako ya 14 Riverside Drive iherereye muri Westlands mu Mujyi wa Nairobi kuri uyu wa Kabiri abagera kuri batatu bamaze kuahasiga ubuzima.

Abatangabuhamya babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ducyesha iyi nkuru ati “Twatewe“.Bavuga ko abagabye igitero bagera kuri bane bavuye mu modoka saa cyenda n’igice, bakaba bari bambaye imyenda irinda amasasu biteguye kugaba igitero.

Bavuga kandi ko bateye gerenade ku nzego z’umutekano bashaka kwinjira nyuma yaho hakumvikana urufaya rw’amasasu igihe kirekire, nyuma hakazamuka ibyotsi byinshi by’umukara.

Reuters kandi ivuga ko hari umugabo umwe yasohotse yuzuye amaraso, mu gihe hari abanyeshuri barimo guhungishwa.

Umuvugizi wa Polisi, Charles Owino, yabwiye Associted Press ko bahise boherezayo itsinda ry’abapolisi gutabara ariko bataramenya umubare w’abakomeretse.

Ati “Twohereje aba-Ofisiye aho byabereye barimo ab’umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba ariko nta makuru menshi tubifiteho.”

Ku ruhande rw’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab,Umuvugizi wawo yabwiye Aljazeera, ko barimo gukora igikorwa mu mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Kuri ubu ako gace koherejwemo imbangukiragutabara, abapolisi ndetse n’imodoka zizimya umuriro kuko imodoka enye zari aho baziparika bazikongereje maze zigashya zigakongoka.


Hoteli yitwa Ducit bivugwa ko ari yo yatewe n’ibyihebe

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/01/2019
  • Hashize 5 years