Perezida Kagame avuga ko abantu bashobora gutandukana ariko ko bidakwiye ko umwe ya kwica mugenzi we

  • admin
  • 19/02/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame yavuze ko ko ubusanzwe abantu bashobora gutandukana ariko bidakwiye ko umwe ashaka kwica mugenzi we kubera ko batandukanye bityo ngo niyo mpamvu igihugu cyarenze uwo murongo utandukanya abanyarwanda kugira ngo babane mu mahoro.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyabereye mu Mujyi wa Charlotte muri Leta ya Carolina ya Ruguru, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiranye n’abayobozi mu by’ubucuruzi basaga 300. Kikaba cyari cyateguwe n’Umuryango wa Gikirisitu uharanira iterambere binyuze mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’abanyafurika mu kurwanya ubukene, Hiinga Inc.

Perezida Kagame yavuze ku rugendo rw’ubwiyunge igihugu cyanyuzemo nyuma ya Jenoside, avuga ko ubusanzwe abantu bashobora gutandukana ariko bidakwiye ko umwe ashaka kwica mugenzi we kubera ko batandukanye.

Yagize ati “Twagombaga kurenga uwo murongo udutandukanya ku buryo tugomba kubana. Ntabwo byoroshye kuko mu gihe twageragezaga ubwiyunge hari n’ababaga bavuga bati oya, dukeneye ubutabera. Guhuza ubwiyunge n’ubutabera bishobora kuba ari byo bintu bigoye cyane. Gusa tukabwira abahuye n’ibibazo tuti nimwe umuntu yagira icyo asaba kurusha abishe, mubabarire. Ntabwo tugomba kwibagirwa ariko tugomba kubabarira.”

Yashimangiye ko kubabarira birimo imbaraga, kuko bituma abaturage babasha kureba imbere bakima agaciro ibibatandukanya.

Yagaragarije abitabiriye iki kiganiro ko nyuma yo kwiyubaka ubu u Rwanda ari igihugu kibereye ishoramari, ashingira kuri raporo ngarukamwaka ya Banki y’Isi ku korohereza abakora ubucuruzi, aho u Rwanda mu 2004 rwatangiriye ku mwanya wa 150 ariko muri raporo ya 2019 ni urwa 29 ku Isi n’urwa kabiri muri Afurika. Rwabaye n’urwa mbere ku Isi mu gukora amavugurura menshi mu korohereza ubucuruzi.

Perezida Kagame yavuze kandi ko ibyo bitavuye gusa mu kwireba nk’igihugu gito kidakora ku nyanja kandi gifite amateka agoye, ahubwo bishingiye ku mahitamo akomeye u Rwanda rwakoze mu kwihitiramo ibirubereye.

Ati “Twaravuze tuti tugomba gukora amahitamo nubwo yaba agoye ku bijyanye n’ibyo tugomba gukora n’aho tugomba kugana. Nta mabwiriza tugenderaho, tugendera ku mahitamo yacu. Nta gitabo cy’amabwiriza dukurikiza gihari […] Tureba uburyo buri muntu yagira uruhare muri ayo mahitamo, iyo bibashije kudufasha tukabyungukiramo turabyishimira, tugakomeza. Iyo bidakunze ntawe dutunga agatoki, dusubiza amaso inyuma tukareba aho twakoze nabi n’uburyo twabikosora.”

Yungamo ati“Ni ukugira ngo tudakora amakosa nk’ay’abandi. Hari aho twageze abantu bakaza bakakubwira ibyo ugomba gukora, kandi ibintu byagenda nabi akaba ari wowe bireba, bagahindukira bakabikugayira nubwo waba wakoze ibyo bakubwiye. Ni amasomo twavanye muri ibyo bihe bikomeye, tugakomeza kureba imbere.”

Perezida Kagame yerekanye ko muri iki gihe u Rwanda rwazamuye inzego zose harimo n’abagore bagize 52% by’abaturage bose ndetse kuri ubu bagize 61% by’abagize inteko ishinga amategeko, 50% by’abagize guverinoma na 44% by’abagize urwego rw’ubucamanza kandi bose bahembwa nta busumbane.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/02/2019
  • Hashize 5 years