Kenya:Impanuka y’indege yahitanye umupiloti wa William Ruto n’abanyamerika bane

  • admin
  • 04/03/2019
  • Hashize 5 years

Umupiloti w’indege ya Wlliam Ruto,Mario Magonga ndetse n’abanyamerika bane baguye mu mpanuka y’indege yo mubwoko bwa kajugujugu yabereye muri pariki iherereye mu kiyaga cyaTurkana.

Amakuru avuga ibisigazwa by’iyo ndege ndetse n’imirambo byabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere sakumi.

Polisi nkuru yatangaje ko iyi mpanuka yabaye saa kumi n’ebyiri za ni mugoroba ku cyumweru tariki 3 Werurwe 2019,muri pariki iri mu kirwa kiri mu kiyaga cya Turkana,ihitana abantu bose bari bayirimo uko ari batanu.

Mu bahitanywe n’iyo mpanuka barimo Capt. Magonga, wahoze ari umupiloti w’indege ya gisirikare ukomoka mu gace ka Nyamataro muri Kitutu Chache yo mu majyepfo akaba yari na mubyara wa depite Richard Onyonka.

Komiseri wungirije waTurkana Alexander Motivo yavuze ko kajugujugu ebyiri zagaragaye ku cyumweru ni mugoroba zegera ihema ry’inkambi ya Lobolo ariko imwe yaje kugwa mu kiyaga cya Turkana.

Yagize ati“Kuri uyu wa Mbere abacyerarugendo bagombaga gutembera ikirwa gifite ibirometero 75 bitegereza ibicu bivanze n’urubura by’ikiyaga cya Turkana ariko kajugujugu imwe yazimiye ntiyashobora kugwa kuri Lobolo”.

Izo kajugujugu byari byitezwe ko zibugwe kare ku ihema ry’inkambi riri kuri Lobolo muri pariki nkuru iri ku kirwa,gusa imwe niyo yashoboye kwihanganira umutekano waho hantu.

Ikipe y’abashinzwe umutekano yahise igera aho iyo mpanuka yabereye ngo itangange ndetse banarebe icyateye iyo mpanuka ari kugeza ubu icyayiteye ntikiramenyekana.

Capt. Magonga yabaye umupiloti igihe kirekire agakunda no gutemerera ahantu hatandukanye ajya kuharuhukira
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/03/2019
  • Hashize 5 years